Ese byashobokako Selena Gomez wakundanye n’abasore barenga 9 bagatandukana yaba umukazana w’Abanyafurika agashyingirwa na Rema arusha imyaka 8

14/09/2023 12:39

Umuhanzikazi Selena Gomez yaramamaye cyane ndetse n’indirimbo ze zakwiriye Isi yose no mu Rwanda bamwe baraziririmba karahava nyamara batazi nyirazo.Uyu muhanzikazi aherutse kwitangira Divine Ikubor wamamaye nka Rema yemera ko bafatanya indirimbo ‘Calm Down’ yanaje kumuhesha igihembo muri MTV Awards.

 

 

Nyuma uwbo aba bombi banozaga umugambi wo gusubiranamo iyi ndrimbo Calm Down, Rema yari amaze iminsi asohoye, batangiye kugaragara mu nkuru z’ibinyamakuru byose bikomeye ku isi bose batangarira uburyo aba bombi bahuje ndetse Selena Gomez wamamaye ku rwego rudasanzwe muri muzika, akemera kugaragara mu ndirimbo y’umwana ukiri muto na cyane ko yavutse muri 2000 mu gihe Selena Gomez we yavutse mu 1992.

 

 

Bihishe itangazamakuru , biyereka Camera zikomeye maze basubiranamo indirimbo ‘Calm Down’ bidateye kabiri amashusho bayashyira hanze abantu benshi batangira kuyisimbuza ‘Orginal’ Rema yakoze mbere.Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane kugeza ubwo yabaye iya mbere yumviswe cyane ku rubuga rwa Spotify , ica agahigo muri Afurika igira REMA uwambere atangira kurya kumatunda yo gukorana n’icyamamare Selena Gomez, wagiye amwifotorezaho inshuro nyinshi amuryamyeho.

 

 

 

Ubwo hatangwaga ibihembo bya MTV Awards, Selena Gomez, yagaragaje ko akunda cyane Igihugu cya Nigeria ndetse asobanura ko akunda cyane Rema nk’uko yari yarabivuze na mbere hose, ubwo inkuru z’uko bakundana zajyaga hanze, benshi bakemeza ko byanga bikunze Selena w’Imyaka 31 ashobora kuba akunda Divine ikubor w’imyaka 23 y’amavuko.

 

 

ESE SERENA GOMEZ YAKUNDANYE N’ABASORE BANGAHE ?

1.Mu mwaka wa 2008 Selena Gomez yavuzwe mu rukundo n’umusore witwa Nick ubwo baombi bari abakinankuru muri Disney Channel.Selena Gomez, agaruka k’urukundo rwe n’uyu musore  mu kiganiro na CapitalFM, yagize ati:”Kuri njye uru rukundo rwari rumeze nk’urwabana , urabyumva.Rwari urukundo rwiza cyane”.

 

 

 

2.Mu 2009, Selena Gomez , yakundanye n’umusore witwa Taylor Lautner.Muri uyu mwaka Taylor yakundaye na Selena Gomez urukundo rurakomera hadaciye kabiri ahita yikundanira n’uwari inshuti magara ye Taylor Swift.

 

 

 

3.Mu mwaka wa 2010 kugeza muri 2018, Selena Gomez byavugwa ko ari mu rukundo n’icyamamare Justin Bieber.Muri 2010, bagaragaye bwambere bari kumwe muri IHOP.Bemeje iby’urukundo rwabo ahitwa Vanity Fairy Oscars Party , mu 2011 mu kwezi kwa Gashyantare.Selena yagize ati:”Ntabwo nkunda guhisha hisha , ntabwo nkunda kwigumanira ibintu njye nyine, kuko birangira mbivuze , rero mfite imyaka 18 kandi ngiye kujya mu rukundo”.

 

 

Mu mwaka wa 2012, Serena Gomez, yatandukanye na Justin Bieber kubera ibibazo byo kutizerana  ndetse abwira abantu benshi ko batakiri kumwe.Aba bombi Justin Bieber na Selena Gomez, bongeye gukundana mu mwaka wa 203 kugeza muri 2014.Muri uyu mwaka Justin Bierber yatangiye gutereta umugore we babana kugeza ubu witwa Haily Baldwin.Mu mwaka wa 2016 , Justin na Hailey baratandukanye bivugwa yongeye gukungika na Selena Gomez, gusaa bongera gusubirana muri 2018 bakorana ubukwe muri Nzeri uwo mwaka.Selena Gomez we avuga ko bari barongeye gukundana muri 2017 bagahita bongera gutandukana.

 

 

4.2015 Selena Gomez, yakundanye n’uwitwa Zeddy banahurira mu ndirimbo bise ‘I want you to know’ , yasohotse muri 2015 arinayo yabaye imbarutso yo gushimangira urukundo rwabo.Selena yemeje ibyo gukundana kwabo mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Eagle Afternoon cyandikira muri New Zealand.Selena yagize ati:”Nkunda Zeddy cyane (I adore Zeddy), kandi hari ibintu byinshi dufitanye byiza”.Muri uyu mwaka nanone , Selena Gomez yahise akundana n’undi musore witwa Niall Horan, Selena na Niall babanje gukundana ariko abantu ntibamenye ibyaribyo ndetse n’itangazamakuru ryagiye ribyita gukundana kubera ko bagaragaye ahantu henshi hamwee; bari gusomana ahandi bairmo kubyinana , gusa uyu musore yaje guhakana ibyo kuba bakundana aho yagiraga ngo :” Ese mfite umukunzi ? Ndi njyenyine rwose, ( I am Much Single)”.

 

 

 

7.Mu mwaka wa 2016, Selena Gomez yakundanye n’umusore witwa Charlie Puth.Aba bombi bakundanye nyuma y’indirimbo bise ngo ‘We don’t talk Anymore’. Gusa amakuru avuga ko aba bombi bakundanye agahe gato cyane muri uyu mwaka wa 2016.Mu kiganiro uyu musore Puth , yagiranye na Billboard mu 2018, nibwo yemeje neza ko yakundanye na Selena Gomez.Yagize ati:”Urukundo rwo rwari ruhare cyane rwose ariko rwari urw’igihe gito”.

 

 

8.Mu mwaka wa 2017 , Selena Gomez, yakundanye na The Weeknd umuhanzi karundura ku rwego rw’Isi.Aba bombi urukundo rwabo ntabwo rwigeze rurenga umutaru na cyane bakundanye hagati y’amezi atanu n’atatu gusa bagahita batandukana.Muri uku gukundana kwabo nanone ,Selena Gomez, yumvikanye avuga ko yishimiye umubano afitanye na The Weeknd.Mu mwaka wa 2018, The Weeknd yashyize hanze EP yise Dear Melancholy  abantu bavuga ko yayikoreye Selena Gomez.

 

 

9.Mu mwaka wa 2023, amakuru avuga ko Selena Gomez , yakundanye n’abasore babiri barimo ; Drew Taggart na Zayn Malik.

 

 

 

Kuri ubu urimo kuvugwa cyane ni REMA umwana ukiri muto wo muri Nigeria, abantu bemeza ko ashobora kwisanga mu rukundo na Selena Gomez, bakaba banakundana bibaganisha kukubana ngo na cyane ko uyu mugore yamaze kwihebeshwa n’umubare w’abare yakundanye nabo.Benshi bemeza ko kuba Serena Gomez yaravuze ko akunda Nigeria ndetse ko urukundo rwe arubaha , bifite icyo bisobanuye kumubano afitanye n’umusore wabo.

 

 

Amakuru ava mu bafana b’aba bahanzi bombi, avuga ko Serena Gomez aramutse atarahawe amafaranga menshi kugira ngo azamure uyu mwana ukuri muto myaka, yaba yaramukunze by’ukuri ndetse ngo akabikora nk’uri gukorera uwo akunda.

ESE BYASHOBOKAKO SERENA GOMEZ YABA UMUKAZANA W’ABANYAFURIKA ? Ubyumva ute ?

Advertising

Previous Story

Ukuri mu mashusho y’umukobwa w’Umunyarwandakazi witwa Umuhoza Laika wagaragaye mu mashusho ari kubyinishwa n’icyamamare Harmonize

Next Story

Umugore yatanze ubuhamya avuga ko yonsa umugabo we bikamufasha mu gukomeza kugira umubano mwiza hagati yabo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop