Ukuri mu mashusho y’umukobwa w’Umunyarwandakazi witwa Umuhoza Laika wagaragaye mu mashusho ari kubyinishwa n’icyamamare Harmonize

14/09/2023 09:58

Laika yagaragaye mu mashusho yahuje urugwiro n’umuhanzi Harmonize bituma bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda byandika karahava.Uyu mukobwa we yagize icyo abivugaho agaragaza ko aya mashusho yakomotse ku ndirimbo rimo gukorana na Harmonize.

 

 

Muri aya mashusho Laika, agaragara mu gakanzu kagufi kabonerana cyane , Harmonize ari inyuma ubundi akaza imbere ubona ko bishimanye.Aba bombi baririmbanaga indirimbo y’uyu muhanzikazi yise Nzuuno ndetse ikaba imwe mu ndirimbo zizweho.Uyu muhanzikazi uri mu Mujyi wa Dar Es Salama kugeza ubu yemereye Igihe ko aya mashusho yavuye mu ndirimbo arimo gukorana na Harmonize.

 

 

Uyu muhanzikazi yagize ati:”Ubu tuvugana ndi muri Tanzania , hari indirimbo ndimo gukorana na Harmonize, rero ubwo twari mu ifatwa ry’amashusho yayo nibwo twafashe kariya ka video”.Uyu mukobwa w’Umunyarwanda witwa Umuhoza Laika w’imyaka 26 y’amavuko , ntabwo yakunze kuba mu Rwanda cyane kubera ko ngo afite umiryango hirya no hino mu Bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

 

 

Uyu mukobwa yagiye kuminuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuva mu bihugu birimo ; u Rwanda , Uganda na Tanzania.Nyuma yo kurangiza amasomo mu icungamutungo muri Amerika, Laika, yabonye akazi muri Uganda ari naho atuye kugeza ubu akanahakorera umuziki.Uyu mukobwa yigeze gutangariza Igihe dukesha iyi nkuru ko kuba ataba mu Rwanda ari amahirwe ye yo gukomeza gukora umuziki neza ndetse akanamenyana n’abandi bahanzi.

 

 

Uyu mukobwa avuka mu muryango urimo Alpha Rwirangira , ndetse na mubyara wabo AY, umuraperi ukomeye wo muri Tanzania.Umuhoza Laika,amaze gukora indirimbo zitandukanye zamamaye cyane muri Uganda zirimo; Love Story , Netwalira, Overdose, Your Body , You Single , My Type , na Nzuuno ari nayo babyinaga we na Harmonize.

Advertising

Previous Story

“Abagore benshi bishimiraga Kuba nakoresha ibitsina byanjye bombi icyarimwe turi gutera akabariro” ! ubuhamya bw’umugabo ufite ibitsina bibiri by’abagabo

Next Story

Ese byashobokako Selena Gomez wakundanye n’abasore barenga 9 bagatandukana yaba umukazana w’Abanyafurika agashyingirwa na Rema arusha imyaka 8

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop