Uyu mugore witwa Rachel Bailey yavuze ko yonsa umugabo we witwa Alexander ndetse abo bombi bikaba bibafasha mu kugira umubano mwiza hagati yabo.
Rachel Bailey w’imyaka 30 yavuze ko yatangiye Konsa umugabo we nawe w’imyaka 30 muri 2017, ubwo yiteguraga kubyara umwana we wa 3.Ubwo yiteguraga kubyara umwana we wa 3 ubwo ngo yanonsaga umwana we wa kabiri ariko biba ngombwa ko we n’umugabo we bajya kure yabana ho Gato aho batari kubasha Konsa umwana wabo.
Uyu mugore yakomeje kuvuga ko ubwo bagendaga bibagiwe akamufasha kwikama amashereka ndetse ngo ahantu bagiye byari kubasaba kumarayo iminsi ibiri.Uyu mugore yavuze ko icyo gihe yari mu buribwe kubera amashereka menshi ndetse ko byari no kumutera infection nibwo umugabo we yatangiye konka ngo amugabanyirize uburibwe.
Umugabo we yabikoze agirango amugabanyirize uburibwe ariko ngo uko yakomeje kubikora basanze Ari ibintu byiza bakwiye kujya bakomeza gukora.Ubwo bagarukaga ngo nubundi umugabo we yari yakunze amashereka cyane kuburyo ngo yumvaga yamuryoheye kurusha asanzwe cyane ko ngo agiramo n’intungamubiri.
Ngo kuva uyu mugabo yatangira konka umugore we byamugizeho ingaruka nziza ndetse ngo n’uruhu rwe rutangira gucya cyane kuburyo n’abandi babibonaga.Akimara kwibaruka umwana wabo wa gatatu nubundi ngo yakomeje kujya yonsa umugabo we Alexander.
Uyu mugore yavuze ko kandi mbere yo Konsa umugabo we amanza Konsa abana be bamara guhaga akabona kujya konsa umugabo we.Uyu mugore yasoje avuga ko asigaye akunda konsa umugabo we kuko ngo bimufasha kumarana agahe kanini bari kumwe bishimye
Source: News Hub Creator