Ese byagenda bite igihe ushyingiwe n’umukobwa ukunda cyane mwagera murugo ugasanga yaratakaje ubusugi ?

31/10/2023 13:26

Ubusanzwe abakundana bagira uburyo baba babanyemo kuburyo nta numwe ushobora kubeshya mugenzi we mu rwego rwo gukomeza kwagura urukundo rwabo.

 

 

Urubuga Quora , rugira ruti:”Erekana urukundo,ndetse umwumve ku ruhande.Ita kuri uwo mwanya muri kumwe. Byashobokako umukunzi we ashobora kuba yaryamanye n’abarenze umwe ahahise gusa icyiza ita kuri uwo mwanya muri kumwe.Ibuka ko umukunzi wawe, yahisemo urukundo rwanyu kandi aruha agaciro”.

 

Uwitwa  John Harper yaragize ati:”Icyambere , murakundana ! Icya kabiri, ubusugi bufite akamaro koko ariko si ubwo kugira nyambere  kuburyo ushobora kubushingiraho ukamwamagana. Urasabwa kwirinda no kubaza iki kibazo kuko kuba wakomeza kukibaza bishobora gutuma uhagarika kumukunda , gumutera imitoma , kumwitaho n’ibindi byose  umugabo akorera umugore we.

 

 

 

Uyu mugabo akomeza avuga ko “Gukomeza kwita kuri ibi bishobora gutuma umugabo aba mubi , agahorana umujinya n’umushiha ndetse ntihagire n’icyo abasha murugo rwawe nyamara wirengagije ko abahahoze batagihari kandi ko adateze kongera kubibuka ukundi”.Uyu mugabo asoza avuga ko hagati y’abashakanye , ubusugi butari bukwiriye kuba ikibazo gusa nanone agira inama abakobwa kwirinda kwiyandarika.

 

Ikinyamakuru Timesofindia twifashishije muri iyi nkuru , cyaranditse ati:”Icyo gihe murimo nicyo gihe cyiza mwigeze mugira, naho ahahise ntawe utahagira kandi ntabwo ari byiza kuba muhahise hawe.Ita kuri icyo gihe mufite uwo mwanya biraba bihagije”.Bakomeje bagira bati:”Wowe musore niba uri umuhanga , emera uwo mukunzi wawe uko ameze witegure kubakana nawe utitaye kubusigi cyangwa indi mpamvu”.

 

 

Muri iyi nkuru babihuza n’inkuru yo muri Bibiliya , bavuga ko Imana yakiriye abantu nyamara ari abanyabyaha kandi ikabaha imbabazi.Baranditse ati:”Niba uwo mukunzi wawe yarabikubwiye ndetse akagusaba imbabazi, ntampamvu yo kubigarukaho kuko n’Imana yatanze imbabazi.Niba yarabiguhishe niho hazava ikibazo”.

 

Urukundo rwawe ntabwo ari byiza ko urushyiramo abandi bantu bo kuruhande.Urukundio rwawe ni urwawe ntabwo rukwiriye kuba urw’abandi.Ngaho fata umwanya wawe wite k’uwo mwashakanye utagize ikindi urebaho kuko yaguhisemo ababona.

Advertising

Previous Story

Abakobwa gusa : Dore uko wamenya niba uwo mugabo uri kugutereta yubatse akaba yarabiguhishe

Next Story

Chris Eazy yahakanye iby’urukundo rwe na Miss Pascaline avuga ko ari inshuti zisanzwe

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop