Abakobwa gusa : Dore uko wamenya niba uwo mugabo uri kugutereta yubatse akaba yarabiguhishe

31/10/2023 10:35

Benshi mu bagabo basigaye barataye umuco kuburyo basigaye baca inyuma abo bashakanye bakajya gushaka abana b’abakobwa babeshya ko ari abasore.Muri iyi nkuru uramenya uko wabyitwaramo ukamenya niba ari kukubeshya cyangwa niba ari kukubwiza ukuri.

 

1. Aba yambaye impeta murutoki: Umugabo wubaha urugo rwe ndetse akubaha n’uwo bashakanye ntabwo asiga impeta ye.Mukobwa nubona umugabo wambaye impeta arimo kukwegera ujye umureka ariko umwime amahirwe yo kuba yaryamana nawe.

 

2.Ntajya yitaba Telefone: Iyo muri kumwe ntabwo ajya akora ikosa ryo kwitaba Telefone.Uyu mugabo akenshi uzabona yubitse Telefone ye cyane, nabona bamuhagamaye yihunze Telefone cyangwa niyitaba amubwire ngo ndaza kuguhamagara ahite akupa.

 

3. Ntajya agutumira murugo iwe: Nubona yanga ko ujya murugo iwe, uzahite umenya ko uwo mugabo afite umugore arimo gushaka kukubeshya kubushake.Uyu mugabo akenshi uzasanga akunda kugira impamvu zitandukanye zituma mudahuza kuri uwo mwanzuro.

 

4. Buri gihe muhura iyo mwabipanze : Uyu mugabo aba ari mukazi arimo kwita k’umuryango we, wowe muhura mu gihe mwabipanze gusa kandi ariwe wabigizemo uruhare.

 

5. Aguhamagara ariwe ubishaka , hari nubwo atajya yitaba Telefone yawe : Uyu mugabo ntabwo ajya yemera ko wowe umuhamagara niyo agiye kuguhamagara aguha amabwiriza cyangwa akaba afite igihe yihitiyemo.

 

6.Gusubiza ubutumwa bwawe bizagorana: Hari nubwo uzabona adakunda kuguhamagara cyangwa gusubiza ubutumwa bwawe bigorane kuko ashobora kuba arimo kwita k’umuryango we.

Src: Afrinik

Advertising

Previous Story

Abanyarwanda bakumbuye indirimbo za Meddy nk’uko bakumbuye ibirayi

Next Story

Ese byagenda bite igihe ushyingiwe n’umukobwa ukunda cyane mwagera murugo ugasanga yaratakaje ubusugi ?

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop