Advertising

El Classico Beach yatwaye igihembo muri Karisimbi Awards yiyongeza icya ‘Bugoyi Side TV 2023’

12/17/23 15:1 PM

El Clasico Beach ni Bar na Restaurent ikorera mu Karere ka Rubavu,mu Murenge wa Nyamyuma hafi y’Uruganda rwenga inzoga n’ibinyobwa bidasindisha rwa Bralirwa.

Aha niho habera ibitaramo bitandukanye by’abahanzi ndetse hakanagaragarira izindi mpano.Nyiri El Classico Nshimiyimana Onesphore wamamaye nka Fire West ni umwe mu bagabo birahirwa n’abahanzi n’abanyempano bo mu Ntara y’Iburengerazuba kubera uburyo abafasha mu bikorwa byabo.

 

Ubwo hatangwaga ibihembo bya Kalisimbi Awards mu Mujyi wa Kigali tariki 16 Ukuboza 2023, El Classico Beach chez West  yari ihatanye yegukanye igihembo cya ‘Best Entertainment Beach’ mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2023.

Fire West Nyiri El Classico Beach

Nyuma yo kwegukana Kalisimbi Awards 2023, El Classico Beach yongeye kwegukana igihebo cya Bugoyi Side Tv Awards nka ‘Best Entertainment Supporter’  mu Ntara y’Iburengerazuba biba ibikombe bibiri mu mwaka umwe.

 

Mu ijambo rye umuyobozi wa El Classico Beach , Fire West yadutangarije ko kuba yegukanye ibi bihembo ari ibintu byiza mu kazi ke ka buri munsi.Mu magambo ye yagize ati:”El Classico Beach , isanzwe ifasha abantu bafite impamvu , abahanzi ndetse n’abandi bafite impano.Uyu mwaka  El Classico yakiriye ibitaramo byinshi, EL Classico Beach twafashije abahanzi gukora indirimbo benshi , Dufasha n’Intara y’Iburengerazuba  by’umwihariko Akarere ka Rubavu mu bukerarugendo no kumenyekanisha Akarere kuko twakira abantu benshi baba baje gutembera kandi bikagenda neza”.

Fire West yemeza ko urugamba rwo guteza imbere Igihugu binyuze mu bikorwa bifasha urubyiruko bikomeje kandi ko uyu mwaka bizisumburaho bigatera imbere cyane.Yagize ati:”Uyu mwaka tugiye gutangira  ibikorwa bizisumburaho kuko tuzashishikariza urubyiruko gukomeza gukunda imyidagaduro, dutange akazi kubafite impano kugira ngo bakomeza gukora ibyo bakunda”.

REKA IZE KU ISOKO NI MU GIHE !

1.Kuri  El Classico Beach , hubatse ahantu henshi heza ho kwifotoreza kubahagana.

 

2.Kuri El Clssico Beach niho honyine haba urubyiniro rugezweho mu Karere ka Rubavu , muri Bar na Restuarent zakira ibitaramo, rukaba urubyiniro rwubatse mu mazi rwakira ibitaramo n’abafata amafoto n’amashusho.

 

3.Niho honyine bafasha abahatembereye gutembera mu Kiyaga cya Kivu ku mafaranga make no ku buntu mu gihe barenze 15.

 

5.Niho honyine haba amafunguro ahendutse na Gahunda ya Tamira Ifi mu Nyarwanda aho ugura imwe ukongezwa indi.

 

6.Niho honyine abakundana bahabwa umwanya mu bwato bwa bonyine bagasangira banifotoza.

 

7.Niho honyine, hari ahantu heza ho kwicara kubarenze umwe bashaka kurya baganira.

 

8.Kuri El Classico niho haba poromosiyo ku byo kunywa ,…

 

9.Niho bagira isuku na service nziza itangwa n’abakozi baho.

 

10.Igikoni cyo kuri El Classico ntahandi kiba mu Karere ka Rubavu.

Igihembo El Classico Beach yahawe na Kalisimbi Events

Ibi byose byerekana ko kuba El Classico yahembwa nk’iya mbere mu myidagaduro mu Rwanda bidahagije ugereranyije n’ibyo bakora.

Muri iyi minsi mikuru, umuyobozi wa El Classico Beach yasabye abantu kuhatemberera kugira ngo nabo bazabone ko ibyo bavua ari ukuri.

Muri uyu mwaka wa 2023, habereye ibitaramo byaririmbwemo n’abahanzi bakomeye barimo; Eric Senderi, Papa Cyangwe, The Same n’abakora umwuga wo kuvangavanga umuziki batandukanye bafite izina mu Rwanda , mu Ntara y’i Burengerazuba no mu Karere ka Rubavu muri rusange.

Umuziki wo kuri EL Classico Beach utangwa na Selekta Dady.

Ushaka gutemberera kuri El Classico Beach ugatanga komande waca kuri watsapp numero 0783256132 na 0789400200

KANDA HANO USURE EL CLASSICO BEACH

Sponsored

Go toTop