Duhozanye witeje imbere

Duhozanye Henriette wahawe igihembo muri YouthConnekt 2023 yatanze inama ku rubyiruko

07/07/2024 12:21

Duhozanye  Henriette ni umwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Muhanda , Akarere ka Ngororero witeje imbere binyuze mu mushinga wa Restaurant wanamufashije guhabwa igihembo cya Miliyoni ebyiri (2,000,000 RWF) muri YouthConnekt  2023. Duhozanye  yasabye urubyiruko gutinyuka rugakoresha amahirwe rwahawe na Paul Kagame Umukandida wa FPR Inkotanyi mu myaka 30 ishize , anarusaba kuzamutora.

Kuri we ngo umusore cyangwa umukobwa wo mu Rwanda ugifite imbaraga, afite inshingano zo guhaguruka agakora agafatira ku mahirwe Igihugu gifite nayo giha urubyiruko muri rusange hibandwa kubafite imishinga yagutse.

Yagize ati:”Mu Rwanda dufite amahirwe menshi , Ubuyobozi bwiza bwacu bwaduhaye umudendezo buduha ubushobozi bwo gukora n’aho gukorera heza, buduha n’Igihu cyiza gifite umutekano .Ndasaba urubyiruko kubyaza ayo mahirwe umusaruro kugira ngo twese twiteze imbere”.

Ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Muhanda

Duhozanye  Henriette yakomeje avuga ko impamvu asaba urubyiruko gukora cyane , abiterwa n’uko we yatangiye kwikorera , akoresha imbabura mu gukora cake zo mu bukwe n’ibirongoranwa iwabo bari bamuhaye nyuma yo gushyingirwa, gusa ngo kubera imbaraga yashyizemo ubu abona umusaruro wabyo aheraho ashimira Umukandida wa FPR Inkotanyi wamuteye ingabo mu bitugu.

Ati:”Uko natangiriye ku busa, byanyeretse ko byose bishoboka rwose.Uko nakoreshaga imbabura abantu ntibabashe kubimenya , byanyeretse ko n’abandi babikora baramutse bakuye amaboko mu mifuka. Nk’urubyiruko dukwiriye gutora Paul Kagame kugingo aho tugeze dukomeze kuhashyigikira ejo tuzagere no kubirenze”.

Duhozanye  Henriette ufite Diploma muri Mechanical engineering, yahawe igihembo cya Miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda  muri YouthConnekt2023 ,ahita yagura umushinga wa ‘Food Processing’, aho ategura Cake z’ubwoko bwose, agatekera ubukwe aho ahamya ko mu gihe cy’Ukwezi adashobora kujya munsi y’Ibihumbi 300 RWF uko byagenda kose.

Avuga ko mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero akomoka ari naho akorera, yifuza kuzahazana ibikoresho bya ‘Decoration’ kugira ngo abaza kuhakorera ibirori n’ibindi bisa nabyo batazajya bagorwa no kwitwaza ibyo barakoresha.

Duhozanye  Henriette ashimangira ko gutora Paul Kagame , Umukandida watanzwe na FPR Inkotanyi ari ukwiteganyiriza ku rubyiruko.

Ibi yabitangarije Umunyamakuru wa Imvaho Nshya, nyuma y’igikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida, Paul Kagame n’Abakandida Depite bahagarariye Ishyaka rya FPR Inkotanyi , mu Murenge wa Muhanda kuri uyu wa 03 Nyakanga 2024.

Duhozanye witeje imbere
Previous Story

Ubushakashatsi bwagaragaje ibihugu 10 birimo ubusambanyi bwinshi kurusha ibindi muri Africa

Next Story

Ngororero: Barashimira Perezida Kagame wabahaye amazi meza

Latest from Amatora 2024

Banner

Go toTop