Joseph Stéphane Mukamadi, wahoze ari Guverineri w’Intara ya Sankuru , yatangaje ko yamaze kwiyunga na AFC/M23. Yatangaje ibi nyuma yo guhura n’umuhuzabikorwa wa AFC/M23.
Mu magambo ye Joseph Stéphane Mukamadi yemeza ko yamaze kwiyunga na AFC/M23 yagize ati:”Namaze kuba umwe mu bagize AFC. Uyu munsi ibikorwa byose , ni ugushaka gukuraho abo bose bangije Igihugu cyacu”.
Yavuze ko kandi ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryashyize ubukene mu Gihugu no mu bibazo by’umutekano.
Mbere y’aho gato y’uko yiyunga na AFC, Ishyaka rya Joseph Stéphane Mukamadi ‘AD’ [The Action of Democrats], ryari ryivanye mu muryango w’andi mashyaka muri icyo Gihugu , rivuga ko ribitewe n’uko ribona nta ntego ihamye ayo yandi mashyaka afite.
Joseph Stéphane Mukamadi yatsinze amatora yo kuyobora Intara ya Sankuru muri 2019 atsinze Lambert Mende. Muri 2021, Joseph Stéphane Mukamadi yakuwe kuri uwo mwanya ashinjwa ibyaha birimo; Kutubahiriza amategeko, gukoresha nabi umutungo no gukoresha umutungo w’undi yitwaje imbaraga n’ububasha yari afite.
Kuva icyo gihe yahise ajya kure y’ibikorwa bya Politiki kugeza kuri ubu yatangaje ko yamaze kongera ku bisubiramo yiyunga na AFC/M23.
