DRC: Iperereza ku basirikare bakuru bashinjwa kuba ibigwari no kugurisha intwaro rwasubitswe

03/14/25 9:1 AM
1 min read

Urukiko rw’Ikirenga rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demorasi ya Congo, rwasubitse iperereza ryakorerwaga ku basirikare bakuru bashinjwa kuba ibigwari ku rugamba no gutanga ibikoresho bya Gisirikare kuri M23.

Uru Rukiko rwatangaje ko iperereza ryasubitswe kugeza tariki 20 Werurwe 2025 kugira ngo hashakwe izindi mpapuro zizabafasha guca urubanza neza batabogamye.

Mutombo Katalay Perezida w’Urukiko rw’ikirenga rwa Gisirikare muri Repubulika Iharamira Demokarasi ya Congo yagize ati:”Tubaye dufashe akaruhuko kugeza tariki 20 Werurwe kugira ngo twemerere abanyamategeko kujya gushaka izindi mpapuro mu bubiko”.

Aba basirikare bashinjwa kuba ibigwari imbere ya M23 no gutanga ibikoresho bya gisirikare barimo ; Major General Alengbia Nyitetessya , Ekuka Lipopo wahoze ari Guverineri w’Intara ya Ruguru, na Brigadier General Papy Lupembe Mobenzo ndetse n’abandi basirikare bakomeye.

Ubwo hasomwaga ibyo baregwa , Colonel Jeanne  Francoise Ngalula, yavuze ko General Papy Lupembe Mobenzo uri mu bashinjwa, we yahunze ava Goma anyuze mu bwato asiga abasirikare be nta muyobozi bafite nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Congo.

Izi manza zose ziri kuba mu gihe M23 yo iri mu Mujyi wa Goma no mu Mujyi wa Bukavu ndetse no mu tundi duce dutandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop