DRC: Ingabo za Uganda zageze mu gace ka Bule zakirwa beza

03/31/25 16:1 PM
1 min read

Ingabo za Uganda,UPDF zageze mu gace ka Bule gafatwa nk’Umujyi ukomeye muri Ituri. Muri aka gace, havuye abantu barenga 100,000 bahunze imirwano bata ibyabo.

Ni ubwa mbere ingabo za Uganda, zoherejwe muri aka gace kasumbirijwe cyane n’abarwanyi ba CODECO bigateza imfu nyinshi guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Abaturage babwiwe ko igikorwa cyo kohereza ingabo za Uganda muri kariya gace, ari ikimenyetso cy’icyizere , kuko UPDF izaca intege abarwanyi ba CODECO bahungabanya umutekano muri ako gace, n’abaturage ntibakore neza ibibateza imbere.

Perezida wa Sosiyete Sivile, yavuze ko abaturage bashimishijwe cyane n’uko ingabo za Uganda zageze muri ako gace kurinda umutekano no kwirukana abo barwanyi.

Charite Banza yagize ati:”Abaturage barishimye kuko bamenye ko ingabo za Uganda zirukanye abarwanyi ba CODECO mu bice bya Fataki na Bethlehem ahari ibikorwa byinshi by’iterabwoba byangiza abaturage”.

Yavuze ko ibice byose bisumbirijwe n’abarwanyi ba CODECO, byoherezwamo ingabo kugira ngo abaturage bizere umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop