Advertising

DRC: Abihaye Imana bahuye na Perezida wa Angola

03/11/25 9:1 AM
1 min read

Abihaye Imana muri Gatolika no mu nsengero zisanzwe biyemeje kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuye na Perezida wa Angola Joao Lourenco akaba n’Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, aho abagize Umuryango wa CENCO ( Church of Christ in Congo n’abagize undi muryango wa ECC (Natioanl Episcopal Conference of Congo), barimo Bishop Fulgence Muteba bakomeje urugendo rwo gushakira amahoro Afurika by’umwihariko Congo binyuze mu  biganiro.

Intego y’aba bihaye Imana ngo ni ugukuraho burundu imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibintu bizeye ko bizagarura amahoro mu buryo burambye.

Kuri ubu basabye ubufasha Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe (AU) binavugwa ko yabibemereye akabasaba gukomeza urugendo bafashe.

Archbishop Fulgence Muteba wa Lubumbashi akaba Umuyobozi wa CENCO yagaragaje ko kujya guhura na Perezida wa Angola ari ingenzi cyane kuko bizabafasha kugarura amahoro.

CENCO na ECC bamaze guhura n’abayobozi batandukanye barimo na Joseph Kabila Kabange mu rwego rwo kugarura amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop