Kubera ubuke bw’ibiryo n’intambara ikomeje kubambi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abagera ku 67,000 bamaze guhungira mu Gihugu cy’u Burundi.
Ibi byatangajwe n’umuryango Wunze Ubumwe mu cyiswe ‘OCHA’ , mu itangazo banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Uwo muryango uvuga ko impamvu yo guhungira mu Bihugu birimo n’u Burundi, ari ubukene, n’ubuke bw’imfashanyo bahabwaga by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo ahari intambara.
Muri icyo Gihugu kandi, ibibazo bikomeje kwiyongera nyuma y’aho nko mu Mujyi wa Goma, Bank zafunzwe , ndetse n’ikibuga cy’indege cya Goma kikaba kitagikora.
Uko kubura epfo na ruguru, byatumye bamwe mu banyekongo bahitamo kujya muri Goma.
IPC , ivuga ko hagati ya Mutarama na Kamena 45% by’abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru bazahura n’ikibazo cy’ibyo kurya bike uyu mwaka, naho muri Ituri akazaba ari kuri 33% naho muri Kivu y’Epfo akaba 31%.