Perezida wa Congo Antoine Felix Tshisekedi yahaye imbabazi abari bafite ubwenegihugu bwa Amerika bashatse kumuhirika ku butegetsi muri 2024 bakaba bari barakatiwe urwo gupfa.
Muri abo bahawe imbabazi na Perezida wa Congo harimo; Marcel Malanga Malu, Taylor Christina Thomson na Zalmab Polun. Aba bakaba barashatse guhirika ku butegetsi Felix Tshisekedi tariki 19 Mata 2024.
Kugeza ubu aba bamaze guhabwa imbabazi , bakurirwaho igihano bari bahawe n’ubutabera.
Muri icyo gihe, abagera kuri 37 bari bahanishijwe igihano cyo gupfa ( bakatiwe burundu). Muri abo 37 harimo Abanyamerika 3 bahawe imbabazi na Perezida wa Congo.
Muri abo bahawe imbabazi kandi harimo umwana wa Christian Malanga, wari wateguye icyo gikorwa cyagombaga guhirika ku butegetsi Felix Tshisekedi ariko uwo mupango ukabapfubana.
Uwo Christian Malanga we akaba yararashwe agahita apfa hamwe n’abandi batanu. Akaba yari Umunyekongo ufite Ubwenegihugu bwa Amerika.

Amakuru avuga ko Leta ya Congo yaganiriye na Leta ya Amerika kuri icyo kibazo mbere y’uko aba bahabwa imbabazi.