“Nta mpamvu twaba dufite yo kwiba Data z’abakiriya” ! MTN

4 weeks ago
1 min read

Umuyobozi Mukuru wa MTN muri Ghana, Stephen Blewett yasubije abakiriya babo bayishinjaga kubiba ‘Data’ zabo bitewe n’uburyo yihuta igashira vuba cyane.

Stephen Blewett uyobora MTN muri Ghana, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu Mujyi wa Accra yahamije ko ibivugwa n’abakoresha uwo murongo atari byo , agaragaza ko nta mpamvu baba bafite yo kubiba ‘Data’ zabo.

Benshi mu bakoresha uwo murongo muri Nigeria no muri Ghana, bagiye baregera Nigerian Communications Commission (NCC) na Federal Competition and Consumer Protection Commision (FCCPC) , bavuze ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bituma ‘Data’ zabo zigenda zidakoze ibyo baziguriye.

Stephen Blewett yagize ati:”Narabumvise, ngo MTN muri kutwibira ‘Data’ kandi mu gihe cyose nakoreyemo, ntabwo ari kuri MTN gusa”.

Yakomeje agira ati:”Ndarahira ku Mana ho umutangabuhamya. Nta mpamvu nimwe naba mfite yo kubibira ‘Data”.

Yavuze ko impamvu Data zishira biterwa no kureba amashusho cyane, agaragaza ko impamvu ya mbere ituma Data zishira atari MTN.

Stephen Blewett yahamije ko MTN , Kompanyi yabo ishyize imbere ibikorwa byo kwagura uwo mu rugongo aho gushyira imbere kubiba.

Go toTop