Advertising

Drake bamuciye iryera mu gitaramo cya Terms

08/09/2024 18:35

Umuraperi kabuhariwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , yaciwe iryera mu gitaramo cya Terms wo muri Nigeria.Ni ibitaramo bizenguruka Isi , Terms yise ngo ‘Born In The Wild’ abyitirira Album ye nshya, igitaramo kikaba cyabereye muri Toronto kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Nzeri 2024.

Ubwo byari mu masaha y’ijoro, Camera yagonze gitunguro ibyicaro bya Drake muri VIP hamwe na Naomi Sharon. Drake yagaragajwe asa n’unezerewe cyane arimo kuzunguza umutwe (Kubyina), nk’ikimenyetso cy’uko yari yanogewe n’igitaramo nk’uko amashusho ari gukwirakwizwa hirya no hino yabigaragaje.

Muri iki gitaramo , Terms , yagaragaje ko arembejwe n’ubukonje ariko akomeza gutarama. Yagize ati:”Ndakonje cyane, ariko tugiye kubyina twirukane imbeho”.

Uwo mwanya Terms yashyizemo imbaraga aririmba indirimbo ziri kuri Album yitiriye igitaramo ‘Born In The Wild’.

Drake na Terms bamaze guhurira mu ndirimbo ebyiri zirimo ‘Fountain’ na ‘Wait 4 U’  yaciye agahigo muri Amerika ikaza mu ndirimbo 100 kui Billboard Hot Chart.

Ubusanzwe Drake yakoranye indirimbo zitandukanye n’ibyamamare harimo iheruka yanamenyekanye yitwa ‘Work’ yakoranye na Rihanna banagacishijeho mu rukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ruhango : Abavandimwe babiri batemanye

Next Story

Amafoto mutabonye ! Uko byari byifashe mu gitaramo ‘The Silver Gala’

Latest from Imyidagaduro

Go toTop