Buri muntu iyo avutse agenerwa izina rizajya rimutandukanya n’abandi bantu ku buryo iyo ahamagawe mubandi amenya ko ari we bahamagaye akamenya ko agomba kwitaba.Niyo mpamvu tgiye kubafasha guhitamo izina ryiza waha umwana wawe nk’uko dukunda kubigenza.
Jeanette ni izina rihabwa abana b’abakobwa, ni izina rifite inkomoko mu gihugu cy’Ubufaransa.Iri zina rifitanye isano n’izina Jean , dore ko bavuga ko Jeanette ari mwenewabo wabo Jean gusa rimwe akaba ari iry’abagabo cyangwa igitsina gabo irindi akaba ari ry’igitsina gore.Aya mazina yombi , Jeanette na Jean yakomoka ku izina John.
Iri zina John rituruka kuri aya mazina yombi, rigaragara muri Bibiliya akaba ari nayo mpamvu , izina Jeanette risobanuye ngo ‘Ubuntu bw’Imana’.Mu gihe uhisemo kwita umwana wawe izina Jeanette , uba usabwa kumenya ko uzamurera neza kandi agakurana umutima ukunze.
Abantu bitwa ba Jeanette , bakunze gukora ibintu bigaragara cyane mu bugeni by’umwihariko bikaba byibanda kubuhanzi cyane.Iri zina Jeanette ryamamaye cyane mu kinyejana cya 19 ubwo umuco w’abantu bo mu Bufaransa wari urimo gutera imbere cyane.Muri icyo gihe umukinnyi watumye irizina ryamamara ni uwitwa Jeanette MacDonald n’uwitwa Jeanette Nolan.
Iri zina Jeanette ryagize igikundiro abantu benshi batangira kuryita abana babo mu mwaka wo 1920 no mu 1930 mu kinyejana cya 20.Abantu bitwa ba Jeanette barangwa no gukora cyane , umuhate ndetse no gukunda akazi bakora.Abantu bitwa ba Jeanette , barangwa n’umutima mwiza ndetse n’impuhwe , bakunda gufasha abantu babashakaho ubufasha.Aba bantu kandi bakunda kurangwa no kuba abanyakuru.
Isoko: letslearnslang