Advertising

Abafana bashaka kwiyirukanira umutoza ! Umutoza wa Rayons Sports Zelafan akomeje gushinjwa gukina Betting akagurisha ikipe yabo bakayitsinda

10/08/23 17:1 PM

https://youtu.be/riOEeXqB8Oc

 

Nyuma y’umukimo wabereye mu Karere ka Rubavu , ikipe ya Rayons Sports igahagamwa na Marines FC , abafana ntabwo bigeze bishimira uburyo umutoza afata imyanzuro kugeza ubwo bamwe muri bo bavugiye ko umutoza wabo asigaye akina Bet bigatuma ikipe idatsinda.

 

 

Nyuma y’umukino , umwe mu bafana ba Rayons Sports waganiriye n’itangazamakuru yagize ati:”Imyaka myinshi twarayikunze turayitangira, uyu mutoza ntawe dushaka arabetinga [Akina umukino w’amahirwe].Bamuhaye amafaranga yanga kutujyana mu matsinda.None ni gute wakuramo Mitima ugashyiramo Master ? Erega akaruta akandi karakamira, wenda nibyo bose ni abakinnyi bacu , ariko kuki akuramo Mitima atavunitse, .. ntanisoni , mumubwire ngo isuka n’agatebo ntanubwo tumukeneye hano …….”.

 

 

Undi yagize ati:” Ni gute umuntu ashobora kwifata agakina n’amarangamutima y’abantu … uburyo asimbuje agashyiramo Master twabirebaga, umusa ntabwo twize ubutoza ariko umupira w’ubungubu ntabwo wabeshya abantu.Nawe uri umunyamakuru , shyira kurupapuro, ari Mitima na Master ninde wakubakiraho Defense ?”. Umunyamakuru at:’Icyifuzo cy’abafana rero.Ati:”Ntabwo dushaka umutoza”.

 

 

Umukino w’ikirarane cya 4 wagombaga guhuza ikipe ya Marines FC na Rayons Sports , wabaye kuri uyu wa 07 Ukwakira 2023, ubera kuri Stade Umuganda , imbere y’aafana ba Marines FC.Uyu mukino waranzwe n’imbaraga nyinshi dukore ko kumunota wa 2 ikipe ya Rayons Sports aribwo yabonye igitego cyari gitsinzwe na Youssef Rhab.

 

 

Ojera waguzwe n’abafana ba Rayons Sports , baje gushyiramo igitego cya Kabiri , bituma abafana ba Rayons Sports  basoma ku mazi y’igice cya Mbere bameze neza ndetse bizeye intsinzi.Ubwo umutoza wa Rayons Sports  yakuraga mukibuga Abaubakar na Rhab, kubera uburyo batumvikanaga mu kibuga maze abafana bahita barakara nk’uko Igihe cyabyanditse.

 

Umufana wa Rayons Sports witwa Malaika ngo yavuze nijwi rirerire ati:”Tubura itike yo kugera mu matsinda nanone ni uko wabigenje.Kutumvikana n’abakinnyi nibyo bitugejeje aha.Utuvire mu ikipe”.Uyu mutoza yananiwe kwihangana ajya gusubizanya n’abafana kugeza ubwo abashinzwe umutekano bahagobotse.Nyuma y’uko gushyamirana uyu mutozayishyuwe igitego cya kabiri kumunota wa 86.

https://youtu.be/riOEeXqB8Oc

 

 

Previous Story

Urukundo rwababanye ubuki ! Shakib Lutaaya n’umugore we wa Kabiri Zari Hassan baryohewe n’urukundo mu kiyaga bonyine

Next Story

Dore ibyiza byo kwisiramuza ku bagabo, ingaruka mbi zibamo ni izihe, inzobere zibivugaho iki

Latest from Imikino

Go toTop