N’ubwo ababana batabura amakosa ariko hari ibintu bifatwa nk’amakosa ndenga kamere umugabo aba adakwiriye kwihanganira kuwo bashakanye.
DORE IBINTU UMUGABO ADAKWIRIYE KWIHANGANIRA K’UMUGORE WE.
1.Kugira nabi: Hari ubwo umugore wawe aba ari umugizi wa nabi , mbese nta muntu abanira neza abantu bose arabahohotera kandi urabibona.Iri kosa rishobora gutuma abantu bose bakuvaho cyangwa bakagushira mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
2.Gutakarizwa icyizere: Icyizere nicyo kintu cyambere gifatwa nk’ishingiro kubashakanye by’umwihariko.Mu gihe umugore wawe wamutakarije icyizere kubera kuguca inyuma , kukubeshya n’ibindi , bituma urugo rwanyu rutagira icyo rugeraho.Umugabo asabwa gukora iyo bwabaga agashimisha uwo bashakanye gusa none akamugira inama kubyo abona bitagenda.
3.Kuguca inyuma: Nk’uko tumaze kubigarukaho mu ngingo ibanza, ntabwo umugabo yakagombye kwihanganira umugore umuca inyuma.Ibi bivuze ko bishobora kugira ingaruka nyinshi haba kuri wowe ndetse no kumuryango wawe niyo mpamvu usabwa kubikumira hakiri kare.
Ibi bikubwire ko urukundo n’urugo byiza, biba byubakiye kucyizere no kudahemukirana hagati yabo bombi.Wowe n’uwo mwashakanye murasabwa kumenya neza ko urugo rwanyu ariryo shingiro y’imico mwiza kubo mwabyaye.
Isoko: Fleekloaded