Dore ibintu 4 byongera ibyago byo kurwara impyiko ku bagore

23/04/2023 14:40

Indwara zifata impyiko muri iki gihe zihitana benshi,aho usanga impyiko zitayungurura neza amaraso,ibyo bigatuma umubiri wose muri rusange uhungabana ndetse ntunakore neza. Muri izo ndwara twavugamo nka: utubuye mu mpyiko (Kidney stones),gucika intege kw’impyiko (Insuffisance rénale), pyélonéphrite.

Izi ndwara rero zifata agore ndetse n’abagabo gusa ku bagore zifite umwihariko. Muri iyi nkuru rero tugiye kureba ibintu byongera ibyago yo kurwara izi ndwara ku bagore.

Dore zimwe mu mpamvu zongera ibyago byo kurwara impyiko ku bagore
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima cyitwa msn,mu nkuru bahaye umutwe ugira uti” Maladies des reins: 5 causes qui augmentent le risque chez les femmes”dore zimwe muri izo mpamvu:

Kugira umuyoboro w’inkari (Ureter) mugufi ku bagore ugereranyije n’abagabo
Bitewe n’uko twaremwe ,burya ngo abagore bagira umuyoboro w’inkari (Ureter) mugufi ugereranyije n’uw’abagabo,ibi rero bituma abagore bibasirwa cyane n’udukoko tukaba twakwangiza urwungano rw’inkari n’ibyo bita infections urinaires ari naho impyiko zangirikira. Ni byiza kugira isuku cyane kugira ngo wirinde udukoko dufata urwungano rw’inkari.

Gutwita. Nkuko byatangajwe n’umuhanga mu by’ubuvuzi bw’urwungano rw’inkari bita Doctor Tostivint,burya ngo umugore utwite aba afite ibyago byo kurwara impyiko inshuro 6 ugereranyije n’udatwite. Ni byiza ku mugore utwite kugana muganga kuva agitwita bagapima ibyo bita Albumin na Uric Acid mu maraso kugira ngo barebe niba nta kibazo impyiko ze zizagira.

Gucura (Menopause). Mu gihe cyo gucura,abagore benshi barabyibuha cyane,umubyibuho ukabije ni kimwe mu bishobora kunaniza impyiko ndetse bigatuma zishobora no kunanirwa kuyungurura amaraso, ugasanga umuntu yarwaye impyiko.Ni byiza rero kugabanya ibiro mu rwego rwo kwirinda indwara z’impyiko.

Kunywa imiti kenshi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore aribo bakunda kunywa imiti cyane ugereranyije n’abagabo,hahandi umuntu ashobora gutaka umutwe gato agahita afata ikinini.Ibi rero nabyo nyuma y’igihe kirekire ufata imiti itandukanye,impyiko zishobora kwangirika.Si byiza ko buri gihe cyose waba wumva utameze neza kwirukira gufata imiti cyane ko wenda uba utanabonanye na muganga

Advertising

Previous Story

Kenya: Habonetse imirambo 21 y’abantu bikekwa ko bishwe n’inzara bigana Yezu

Next Story

“Ntabwo njya mbwira abantu ko ntwite kuko bangirira impuhwe cyane kandi njye nziko nshoboye gukora” – Chrisy Neat

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop