“Ntabwo njya mbwira abantu ko ntwite kuko bangirira impuhwe cyane kandi njye nziko nshoboye gukora” – Chrisy Neat

23/04/2023 19:15

Ubusanzwe ntabwo abantu bapfa kwemera ko n’umugore ashoboye ku buryo bavaho bakavuga ko mu byo yakora byose atabasha kwicara munzu itunganya umuziki ngo akorere abahanzi indirimbo kubera ko afite abana n’umugabo aba agomba kwitaho.

Uyu mugore waganiriye na Yago kuri Youtube, yagaragaje ko yatangiye kwiga gukora umuziki bwo yajyaga munzu zitunganya umuziki akitegereza gusa ntibamenye icyo ashaka gukora cyangwa agamije kugeraho nyamara we ashaka kwiga.

Mu kiganiro cye yemeje ko atajya avuga ko atwite kuko abantu bamufata uko bishakira cyangwa bakamugirira impuhwe maze ngo akabyanga urunuka.

Uyu mugore yagize ati:” Ubundi imbogamizi zambere njye nahuye nazo ,ni ukwemera ko njye nk’umugore nakora Production.Cyari ikintu kigoranye abantu kumva ko umugore yakora production, bamwe bakavuga ngo, byibura basi umukobwa naho umugore ufite bana agomba kwitaho , umugabo ,..

Najye kureba abandi ba producer nka Bob , Clemtin n’abandi nkareba uko bakora byonyine bonyine , bo ntibabashe kumenya icyo naje kureba.Abantu bose babyishyizemo cyane ko abagore bigoye.

Njye numva ko ibyo abandi barekereza ko ari imbogamizi aribyo byagakwiriye kuntera imbaraga.Ntabwo napfa kubwira abantu ko ntwite kuko batangira kungirira intuhwe , bakavuga ko ntacyo mbasha kandi nyamara njye niyumvamo ko nshoboye gukora”.
Ubusanzwe Chrisy Neat ni umuhanzi akaba umwanditsi w’indirimbo , akaba Producer ndetse akaba na Producer wazo.Uyu mugore yakabereye abandi urugero.

Advertising

Previous Story

Dore ibintu 4 byongera ibyago byo kurwara impyiko ku bagore

Next Story

Umugabo w’imyaka 52 yijyanye kuri Police yirega kwica umukunzi we avuga aho yahishe umurambo we

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop