Kenya: Habonetse imirambo 21 y’abantu bikekwa ko bishwe n’inzara bigana Yezu

23/04/2023 12:07

Mu iperereza irimo gukora, Polisi ya Kenya imaze gutaburura imirambo 21 hafi y’Umujyi wa Malindi uherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu, bikekwa ko ari iy’abantu bishwe n’inzara bigizwemo uruhare n’umupasiteri wabibategekaga mu kwigana Yezu.

BBC yatangaje ko mu bataburuwe harimo n’abana, ndetse ngo hari amakuru ko aho hantu hashobora kuba hashyinguwe imibiri irenze iyabonywe.

Iyo mibiri yataburuwe mu ishyamba rya Shakahola riherutse kurokorerwamo abandi bantu 15 mu cyumweru gishize, bagiye guhitanwa n’inzara nk’uburyo bwo kugendera mu nzira ’Umwana w’Imana’ yanyuzemo.

Ni iperereza riri gukorwa mu gihe Paul Mackenzie Nthenge ukekwaho kugira uruhare mu kwigisha abo bizera kwigana Yezu, yamaze gutabwa muri yombi ndetse hategerejwe ko ajyanwa mu nkiko, nubwo we abihakana avuga ko idini rye ryafunzwe mu 2019.

Nthenge yatawe muri yombi ku wa 15 Mata 2023 nyuma y’uko hari hatahuwe abantu bane bishwe n’inzara muri ubwo buryo. Uyu yanditse asaba kurekurwa by’agateganyo, ariko ubusabe bwe buteshwa agaciro.

Kugeza ubu ngo hamaze kuboneka imva zigera muri 58 bikekwa ko zashyinguwemo bene abo bantu bishwe n’inzara kubw’iyo myizerere.

Kugira ngo hamenyekane neza niba koko abo bantu bose barishwe n’inzara biteganyijwe ko abaganga bo muri icyo gihugu bazapima iyo mirambo.

Ubuyobozi buvuga ko bugeze muri iryo shyamba bwahabonye umusaraba munini cyane, ari nabwo batekereje ko hashobora kuba hashyinguye abantu benshi.

Mackenzie Nthenge muri ako gace ngo hari imidugudu yagiye yitirira iyo tubona muri Bibiliya, harimo Nazareti, Betelehemu na Yudeya, imidugudu ngo yabigishirizagamo nyuma akabasaba kwiyicisha inzara.

Advertising

Previous Story

Umugabo waguriye inshoreke ye Telefone nziza ya iPhone yasutsweho amazi ashyushye n’umugore we ubwo yari akiryanye

Next Story

Dore ibintu 4 byongera ibyago byo kurwara impyiko ku bagore

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop