Urukundo rw’ukuri rurigaragaza kuko, nirwo rukundo ruhesha amahoro menshi abarurimo.Ese ni iki ukwiriye kurumenyaho ?
1. Urukundo ni ugusangira ntabwo ari ibihe byiza gusa cyangwa ibihe bibi gusa.
Nk’uko byemejwe n’inzobere mu rukundo, kuba uri mu rukundo rw’ukuri uzabyerekwa nuko wakiira.Mu rurimi rw’Icyongereza , Urukundo ni Verb ( Inshinga) aho kuba Noun ( Izina). Urukundo ni Inshinga nkora.
Mu gihe utashye uvuye kukazi unaniwe , umufasha wawe nta kwiteho uzahura n’umunaniro wisumbuyeho.Ibi ntibisobanuye ko murahita mutandukana , ahubwo ukeneye ibisobanuro.
Byaba biteye agahinda mu gihe umukunzi wawe, agufata nk’igikinisho yishimishirizaho ibihe byose.Bikwicira imbere muri wowe.
2.Urukundo rw’ukuri rugira umupaka.
Urukundo rwanyu rukwiriye kugira umupaka ntarengwa.Gusa niba mwembi mushobora kuba mukundana kubera kwishimisha gusa , bizagorana kuko rutazigera ruramba.
Mu gihe utekereza ko uwo mukundana yarengereye, ukeneye kumwicaza mukaganira buri kimwe.Urukundo rwanyu rushingire kubiganiro aho gutekereza ko mwembi mwubahana.
3. Mu rukundo rw’ukuri, babiri basangira intego n’ibyo bakunda.
Amahoro ni ikintu gikomeye cyane gusa kandi amahoro ashobora kugufasha kugera ku ntego iyo uzisangiye n’uwo mukundana.
4.Uwo mukundana ntabwo agerageza guhindura uwo uri we.
Umukunzi we akubahira uko uri iyo mukundana byukuri.
5. Uhinduiwka umuntu mwiza.
Iyo uri mu rukundo rwiza , rw’ukuri uhinduka mu mico no mu myifatire.
Isoko: Theemergingindia