Advertising

Dore bimwe mu bintu bitera amaribori abyimba ku mubiri

01/07/2024 08:02

Amaribori ni indwara isanzwe ifata ku ruhu, rimwe na rimwe amaribori atera uruhu kugaragara nabi ndetse rukagaragara nk’urubyimbye, ku buryo bibangamira buri umwe uyafite. Gusa si buri bantu bose bayafite ngo abe mabi kuko hari nababibona nk’ubwiza bw’umuntu cyane ko ari mu bwoko butandukanye.

Muri ubwo bwoko harimo amaribori aza akishushanya ku mubiri nk’imirongo inyuranyemo, ndetse hari n’amaribori aza ntiyishusha nye ahubwo agatera kubyimba ku muburi. Ayo aza akabyimbisha umubiri niyo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru.

Impamvu z’ibanze zitera amaribori

Impamvu nyamukuru itera amaribori abyimba ntabwo iramenyekana neza, ariko hari ibintu byinshi bishyirwa mu majwi mu gutera iki kibazo cy’amaribori:

1. Imiterere y’umubiri : Imiterere y’umubiri wawe igira uruhare runini mu kuba wakwibasirwa n’amaribori. Ibyo harimo ubwoko bw’umubiri wawe, imiterere y’uruhu rwawe, n’uburyo ibinure bigabanyije mu mubiri wawe.

2. Imisemburo : Imisemburo, cyane cyane estrogen nyinshi, igira uruhare runini mu gutera amaribori. Kwiyongera kw’imisemburo bishobora gutuma bimwe mu binure byo ku gice runaka bibyimba mu gihe ibyo ku kindi gice cy’umubiri byabyimbutse. Biryo rero bikaba byakuriza uruhu kugenda rurema amaribori.

3. Imirire: Imirire irimo amavuta menshi, ibinyamafufu byinshi, n’umunyu mwinshi ariko ikaba ifite fiber nkeya, ishobora gutera amaribori.

4. Imiyitozo ngorora mubiri : Kudakora imyitozo ngororamubiri bishobora gutera kwiyongera kw’ibinure, bigatuma amaribori arushaho kuba mabi. Niba uzi iyo umuntu afite amaribori, aho ayafite hakabyimba.

5. Kunywa Amazi adahagije : Kunywa amazi make bishobora kugira ingaruka ku miterere y’uruhu n’imikaya irufashe. Rimwe na rimwe uko ubura amazi mu mubiri uruhu rwawe rugenda rutakaza ubuhehere bityo rukaba rwatangira kurema amaribori.

6. Imyaka : Iyo umuntu agenda akura, uruhu rutakaza umusemburo n’ubworoherane, bikaba byatuma amaribori arushaho kugaragara.

7. Guhindagurika kw’ibiro : Impinduka zikomeye mu biro (kubyibuha byihuse cyangwa kunanuka byihuse)  zishobora gutuma uruhu rurambuka n’imikaya irufashe ikoroha, bityo amaribori akagaragara cyane.

 

Previous Story

Ibimenyetso 10 byingenzi bizakwereka ko uri mu nzira yo kurwara Diyabete

Next Story

Usher Raymond yahawe igihembo cy’umuhanzi w’ibihe byose agaruka kuri Se wamwanze akiri muto

Latest from Ubuzima

Go toTop