Sunday, April 28
Shadow

Dore amakosa akorwa n’abantu bakoresha Smartphone

Hari uburyo abantu bakoresha telefone zabo bakaba bashabora kwiyangiriza ubuzima.

 

Iyi nkuru uyisangize bagenzi bawe uzi bashobora kuba bakoresha nabi telefone.Yaba bazifata cyangwa bazitwara ahantu hatewe ndetse n’uburyo bahagarara/bicara barimo kuzikoresha umunsi ku munsi.

 

1.Uburyo baryama.

Benshi bakora amakosa mu gihe baryamye , bakarya bashyize telefone iruhande rwabo muri metero nke cyane.Mu gihe ukunda kuryama wiyegereje tefone yawe cyane , ubwanko bushobora kwangirika mu gihe ubikora kenshi amasaha menshi.

 

Ibi kandi bishobora gutuma ukanguka mu gihe kitagenwe kubera ‘Notification’ wakira buri mwanya.Icyiza mu gihe ubishoboye ugirwa inama yo kuzimya itara cyangwa ukayishyira mu kindi cyumba.

 

2.Kwiyerekezaho urumuri cyane.

Mu gihe ufite telefone nijoro, sibyiza ko urumuri rukumurika mu maso cyane kuko bishobora kukugiraho ingaruka.Abantu bagirwa inama yo kudakoresha telefone zabo mu mwijima.

 

3.Kuyikoresha iri kukwerekako yashizemo umuriro.

Mu gihe telefone yawe irimo ku kwerekako yashizemo umuriro , ningombwa kuyibika cyangwa ukajya kurahura.Abahanga bavuga ko ijwi rya Telefone yashizemo umuriro rishobora ku kwangiza kubera inshuro rimaze rikuburira [Signal].

 

4.Kuyiyegereza cyane.

Sibyiza ko wiyegereza telefone yawe cyane.Urugero nko kuyishyira mu mufuka cyangwa kuyitwara mu bundi buryo ariko ikamara amasaha menshi hafi y’umubiri wawe.

 

5.Uburyo abantu bareba muri Telefone zabo baba bahagaze cyangwa bicaye.

 

Sibyiza ko ureba muri Telefone yawe wahinnye ijosi kuko bigira ingaruka mbi kubuzima bwawe harimo no kumugara urutirigongo n’Ijosi.