Bwire Sultana yasubije abatangaje ko yapfuye kandi ari muzima.
Sultana Bwire ni Umunya-Kenya wamamaye muri Cinema ku Isi.Yaje kurwara kanseri iramuzahaza kugeza ubwo hagize abamwiyitirira bagatangaza ko yapfuye.
Anyuze kumbuga ze, Bwire yakoresheje amagambo akomeye avuga ko yabeshyewe asaba abafana be gutanga [ Report ] imbuga zakoreshejwe aharabikwa kugira ngo ubwo butumwa buvanweho.
Ati:” Ndabasabya niba hari uzi aba bantu , abatange. Ubu butumwa bugomba kuvaho .Nabutanze ariko buracyariho.Ndi muzima kandi nkomeje kwitabwaho n’abaganga “.
Yakomeje yibaza impamvu abantu baba inkozi z’ibibi kugeza ubwo batangaje ibihuha avuga ko azamokomeza kubaho kubera ko yizera Yesu.
Yasabye abakoresha imbuga nkoranyamaga kujya babanza kugenzura amakuru bafata mbere yo kuyatangaza.