Byinshi Gliese 12 b, umubumbe abashakashatsi bavumbuye kandi uriho n’ubuzima

26/05/2024 22:03

Abahanga bo muri Kaminuza ya Warwick mu Bwongereza  bavuga ko bari mu bwongereza bari  mu itsinda rihuriwemo n’abahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’Isi ariko ahanini bibanda ku bijyanye ni isanzure, bavumbuye undi mubumbe ungana n’isi umuntu kubaho.

Mu bikorwa bakoranye n’ikigo cya NASA cy o muri Amerika hamwe n’igisata cy’abanyaburayi  bashinzwe ikirere(European Space Agency,ESA), bavuga ko uno mubumbe uzwi  kw’izina rya Gliese 12 b ufite ubushyuhe bungana n’ubwabayeho mu bwongereza mu 2022 igihe iki gihugu giterwa n’ubushyuhe bwinshi, kandi ukaba ari umwe mu mibumbe y’urutare aho abantu bshobora kuba.

Iyi kaminuza ivuga ko kubera uno mu bumbe uri ku ntera  y’ibirometero byama miliyaridi 400 uvuye  ku mubumbe w’Isi, ibi bisobanura ko uir kure cyane ku buryo bitoroshye kuwumenya mu buryo bwimbitse.

Dr Thomas Wilson, umuhanga mu bijyanye n’imibumbe wo muri kaminuza ya Warwick, avuga ati: “Ni ukuri iri ni ivumbura rishimishije kandi rizafasha ubushakashatsi bwacu ku byerekeye imibumbe isa n’uw’isi mu mibumbe  n’inyenyeri  bizunguruka izuba”.

Uno mubumbe ufite ubushyuhe bwa 42C, ariko abahanga bavuga ko  badashobora kumenya neza ingano z’ikirere cyawo , nimba gihari, uko cyaba kimeze.

Uzunguruka izuba iminsi 12.8 kandi ufite uburinganire bungana n’ubw’isi.Iri tsinda  ryakoresheje amakuru yakusanyijwe na Satellite  z’ikigo cya NASA na ESA mu kwemeza ukubaho kw’uno mubumbe n’ibiwugize nk’ubushyuhe, uburinganire n’intera uriho uvuye ku mubumbe w’isi.

Dr Wilson yagize ati: “ikiryoshye kurusha ibindi, ni uko uno mubumbe ari wow a mbere wegeranye cyane n’isi mu buringnire n’ubushyuhe  bushobora kuba buri ku migabane tuzi.Umuco turimo kubona ni uwo mu 1984 [imyaka 40 Ishize] ,ni cyo gihe  wafashe kugira ngo udushyikire  hano ku mubumbe w’isi .

“Imibumbe nka Gliese 12 b ni mike cyane kandi  uri kure cyane, rero kuri twebwe , kugira ngo dushobore kwiga umwe gusa mu buryo bwimbitse kugira ngo tumenye ibijyanye n’ikirere n’ubushyuhe bwawo ni ibintu bidakunze kuba.

Larissa Palethorpe, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi akaba ari n’umunyeshuri ariko akaba yararangije muri Doctorat muri kaminuza ya Edinburgh na  University College London mu bwongereza, avuga ko  ari wo mubumbe “wonyine  “ ushobora gukorerwaho ibyigwa byimbitse  byafasha kumenya ibintu bimwe na bimwe ku ngano z’ibizungurutse izuba byagiye bibaho.

Yakomeje agira ati: “Isi iracyari umubumbe ikiremwamuntu dushobora kubaho , ariko Venus ntibishoboka kubera  nta mazi ifite. Ikirere cya Gliese 12 b gishobora kutwigisha byinshi ku bijyanye n’ingano imibumbe yagiye igira  ibintu bishobora gutuma umuntu ahamyako yagiye ihinduka.”

 

Advertising

Previous Story

Nicki Minaj yarekuwe

Next Story

RSB yagize icyo ihishurira abacuruza ibishyimbo bitetse ‘Mitiyu’

Latest from HANZE

Go toTop