Urubuga rwa Twitter rufite bagde eshatu zitandukanye zo kwemeza konti z’abarukoresha , aho buri imwe ifite igisobanuro cyayo. Izi badges eshatu zitandukaniye ku mabara, aho imwe ari ubururu, indi grey, ndetse niya zahabu.
1. Badge y’Ubururu : Mbere iyi Badge yerekanaga umuntu ukoresha Twitter ariko urenze, ndetse kuyibona byabaga kuba ukurikiranwa cyane. Gusa kuri ubu ihabwa umuntu uwo ariwe wese uyifuza, gusa akabanza kwishyura.
2. Badge ya Grey: Iyi badge ntabwo yari usanzwe ikoreshwa ku urubuga rwa Twitter, yatangiye gukoreshwa ari uko Twitter ihindutse X. Iyi badge ihabwa abantu bo muri Leta, cyangwa ibigo bya Leta, cyangwa n’ibindi byose bifite aho bihuriye na Politike.
3. Bagde y’izahabu : iyi badge kimwe niya Grey, zose zaziye aho twitter ihindukiye X, iyi yo ihabwa ibigo by’uburuzi ndetse n’andi masosiyete yigenga cyangwa afite aho ahuriye n’ibintu by’ubucuruzi.
Ubu buryo bwo kwemeza konti ku eubuga rwa X hakoreshejwe ama badge atandukanye bwaje gufasha cyane mu gutandukanya aba tanga amakuru y’ukuri n’ibinyoma, ndetse no gukumira abafite imigambi mibi yo kwigana konti z’abandi bantu cyangwa z’ibigo.