Donald Trump uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye uwa Mbere mu bakuru b’Iki Gihugu gikomeye ku Isi witabiriye Super Bowl aharirimbiye icyamamare Kendrick Lamar. Harimo kandi ibindi byamamare birimo Jay Z na Taylor Swift.
Trump yageze kuri Stade ya Caesars Superdome , Stade iberaho iyi mikino iherereye muri New Orleans, muri Leta ya Louisiana ho muri Amerika habura iminota 30 ngo umukino nyirizina be , abanza kujya gukina Tennis ahitwa Palmer Beach ari kumwe n’umuhungu we Charlie.
Uyu ni umukino wa Mbere kuri Donald Trump nyuma yo kugera muri Manda ye ya Kabiri gusa amaze kugaragaza ugukunda umupira mu buryo budasanzwe kuko aherutse kongera kugaragara mu mukino w’imirwano wa UFC wabereye ahitwa Madison Square Garden.
Mu bandi bitabiriye iyi mikino harimo ; Jay Z , Serena Williams, Taylor Swift n’abandi batandukanye.