Advertising

Fofo yavuze ko ariwe wari kubana na The Ben, yemeza ko avuye kwibagisha amabere

23/02/2024 08:26

Umwe mu bakobwa bamamaye cyane ko mbugankoranyambaga hano mu Rwanda n’uyu mukobwa Fofo dore ko yamamaye nka Fofo dancer. Yavuze ko ariwe wari kubana na The Ben ndetse akomoza kubyo kuba avuye kwibagisha amabere.

Ni mu kiganiro yakoreye kuri YouTube channel yitwa “The Dynamic Show” nibwo uyu mukobwa yavuze ko iyo The Ben adashakana na Uwicyeza Pamella ariwe ubundi wari kubana nawe dore ko ngo amukunda cyane.Ni nyuma Yuko uyu mukobwa yari amaze igihe kinini ataba mu Rwanda dore bivugwa ko aba Dubai ndetse yari amazeyo igihe kinini.

Yagarutse mu gihugu ariko avuga ko mu minsi arongera agasubira i Dubai yemeza ko ashobora no kujya muri Leta Zunze Ubumwe za America.Ubusanzwe uyu mukobwa kandi ni umukinnyi wa filime dore ko yamamaye cyane muri cinema nyarwanda cyane muri filime yitwa “Gatarina”, sibyo gusa byatumye yamamara kuko yagiye agaragara mu biganiro avuga ko ari umubyinnyi wabigize umwuga ubyinira abagabo online bakamuha amafaranga.

Yavuzeko Kandi abakobwa benshi bajya mu bihugu byo mu barabu bahura n’imbogamizi nyinshi dore ko ngo bashobora kuba baryamana n’imbwa bari Bazi ko bagiye gukorera amafaranga.Yakomoje no kubyo kuba yaragiye kwibagisha amabere ngo amere neza kurushaho, gusa yabivuze bigaragara nkaho uyu mukobwa ashobora kuba atarabikoze.

Previous Story

Dj Brianne yishwe n’agahinda araturika ararira cyane bitewe n’abana akomeje guhura nabo bo ku muhanda bashonje

Next Story

Nakuyemo impeta ndabishobora, Umugore wa Theogene yavuze ubuzima abayeho nyuma y’igihe abuze umugabo we

Latest from Imyidagaduro

Go toTop