Saturday, March 2
Shadow

Diamond Platnumz yatse isapo ye igisambo cyayimwibye kiyimukuye ku mutwe mukivunge cy’abantu

Diamond Platnumz yarakajwe n’igisambo cyamukuye isapo ku mutwe kikayitwara

Ubwo umuhanzi Diamond Platnumz yageze mu Mujyi wa Dodoma, yashagawe n’abantu benshi cyane bamwereka urukundo.Muri ako kavuyo niho umwe mubari bamushungereye bamwamburiye isapo ye.

Diamond Platnumz yambuwe iyi sapo ye yari mu ibara ry’icyatsi yari ijyanishije n’ibyo yari yambaye arinayo byamurakaje.

Amakuru avuga ko yari avuye mu Biro bya Airtel Tanzania aribwo yahuraga n’imbaga y’abantu barimo na bene ngango.

Nyuma yo kuyikurwa ku mutwe, yategetse ko bayishaka bakayimugarurira byihuse.

Nyuma yo kuvaho hari abandi mashusho ye amugaragaza ari muri Hotel ababajwe cyane nuko yibwe isapo.

Leave a Reply

Share via
Copy link