Diamond Platnumz nyuma yo kwishimana n’abana be , bageze igihe cyo gutaha banga kujyana na Nyina wari ubategereje.
Princess Tiffah na Nillah , abana Diamond Platnumz yabyaranye na Zari Hassan bagiranye ibihe byiza na Se ndetse bamwereka ko ari abahanga mu rwego rwo hejuru binyuze mu mibare bakubye vuba vuba ntaho babanje kurebera.
Ababana , bagaragaje ko bakunda se cyane , batangiranye umunsi , ubwo se yari agiye gufata amashusho y’indirimbo nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu yabanje ubwo bavugaga ko Se [ Diamond Platnumz ], ariwe mukire wa Mbere bazi bataka Isaha ye , imodoka ye ndetse n’uburyo afite imikufi ihenze.
Uko amasaha yagiye azamuka niko abana bakomeje kuba inshuti na Se cyane , kuburyo byageze igihe cyo gutaha bakanga kuva hamwe na we na cyane ko yari yabasuye muri Afurika y’Epfo.
Diamond ajya gusezera abana be bakemera , yababwiye ko azabazana mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo cya Trace Awards and Festival giteganyijwe muri Weekend [Iminsi isoza icyumweru].