Ni ryari uzamenya ko umugore wawe ashaka ko mutera akabariro ? Bigenda gute kugira ngo abishake ! Dore icyo inzobere zibivugaho

18/10/2023 14:36

Ubusanzwe abagabo benshi ntibazi kumenya neza niba koko umugore  abishaka mu gihe mugiye gukora imibonano mpuzabitsina. Uzabibwirwa ni iki ko umugore wawe abishaka!? Ese binyura muzihe nzira kugira ngo umugore wawe agere ku rwego rwo kumva abishaka!? Mu gutegura iyi nyandiko twitabaje inzobere mu ngeri zose maze dukomatanya amakuru tuyahuriza muri iyi nyandiko imwe.

 

 

 

Izi nyandiko kenshi zigenewe abagabo n’abagore bashakanye, mu gihe utarengeje imyaka 18 y’ubukure, si byiza gusoma iyi nyandiko. Ubushakashatsi buvuga ko umwana ukiri muto usomye izi nyandiko akenshi yishora mu mibonano mpuzabitsina bityo bigatuma akuramo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina udakuyemo no gutwara inda zitateganijwe.

 

 

 

Mu gihe wowe n’umugore wawe mwitegura gukora imibonano mpuzabitsina ni ngombwa ko wowe mugabo umenya neza uburyo umugore wawe ameze. Abagore si kimwe n’abagabo kuko umugabo ubishaka cyane bihita bimugaragaraho ukimureba, bitandukanye kure cyane ko ku mugore kuko we akenshi impinduka zimubaho ntuzikunze kuboneshwa amaso.

 

 

 

Uzabwirwa ni iki ko umugore wawe abishaka!! Hari ibimenyetso byibanze bigaragara ku mugore ko abishaka;

 

  1. Amabere ye atangira kubyumva cyane imoko zayo
  2. Umutima we utangira gutera cyane
  3. Atangira guhumeka insigane
  4. Gutangira kuzana ibyo twakita amazi mu myanya y’ibanga ye

 

 

Abagore base si bamwe ku buryo byose wabona Hari ubifite ariko Bose muri ibyo ntibabura ibyo bahuriyeho. Kugira ngo umugore wawe abishaka rero inzobere zivuga ko binyura mu byiciro 4:

 

 

 

  1. Motivation (Excitement): Hano muri iki kiciro, inzobere zivuga ko Ari hahandi umugore atangira kwiyumvamo igikorwa agiyemo bitewe n’amagambo Ari kubwirwa n’umugabo we, bitewe n’uburyo umugabo we Ari kumukorakora gusa birangira gukura bagenze mu kiciro cya 2.

 

 

 

 

  1. Arousal: Aho ni mu kiciro cya 2 aho umugore wawe uko ukomeza kumukorakora bituma atangira kubyiyumvamo cyane, aho amaraso ye atangira gutembera ajya mu myanya y’ibanga y’umugore aribyo bituma mu myanya ye y’ibanga hatangira gutoha, Umutima ugatera cyane ndetse arinako ahumeka insigane.

 

 

  1. Orgasm: Aho ni ikiciro noneho umugore ageraho aba yumva ashaka ko mukora imibonano mpuzabitsina ku rwego rwo hejuru. Ni ukuvuga ngo iyo umugore ageze kuri iki kiciro kwifata biba byanze ariho hahandi wumva ngo umukobwa kwifata byamunaniye.

 

 

  1. Resolution: Muri iki kiciro ho, ni hahandi umugore aba yumva yishimye akenshi iki kiciro umugore akigeraho nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina. Hano umubiri we utangira gusubira uko wari umeze Umutima ugatangira gutera neza, agahumeka neza. Umugore ashobora kongera kubishaka mu gihe mwongeye guhera ku kiciro cya mbere (Motivation).

 

 

 

Wowe mugore, ni ryari uzajya kureba muganga!?? Mu gihe cyose umaze gukora imibonano mpuzabitsina ukumva uri kuribwa mu myanya y’ibanga yawe, ihutire kujya kureba umuganga. Mu gihe wumva utishimeye gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa mu gihe cyose utageze ku kiciro cya 3 cyo kumva ushaka gukora imibonano mpuzabitsina nabwo ihutire kujya kureba umuganga maze murebere hamwe ikibazo ufite.

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: Healthily

 

Advertising

Previous Story

Waruzi ko imibonano mpuzabitsina ikorerwa mu kibuno igira ingaruka mbi ku buzima bwawe ! Dore icyo inzobere zibivugaho

Next Story

Diamond Platnumz yasezeranyije abana be ko azabazana i Kigali mu gitaramo cya Trace Awards nyuma yo kwishimana nawe bakanga gutaha

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop