Diamond Platnumz yahishuye uko Zari Hassan yamwifujeho abandi bana kugeza ubwo amubwiye ngo babyarirwe n’undi mugore bamwishyure

03/10/2023 08:56

Diamond Platnumz yagarutse kuri Zari ubwo yari mu kiganiro na Fantana baherutse gusomana , avuga ko uyu mugore [Zari], yamusabye kumuha undi mwana.

 

Mu gice cya 2 cy’Ikiganiro Young , Rich and Famous gikorwa na Fantana wo muri Ghana , cyagarukaga k’ubuzima bwa Diamond Platnumz, nibwo yumvikaniye andi makuru yari yarahishwe aho Diamond yasobanuye ko Zari yifuzaga ko bakoresha uburyo buzwi nka ‘Surrogacy’, bakishyura undi mugore ngo abe ariwe ubatwitira.

 

Ibi yabivuze ubwo yaganiraga n’uyu munya Ghana kazi Fantana bigeze kukanyuzaho birengagije urukundo Diamond Platnumz yari afitanye na Zuchu.Diamond yagize ati:” Zari yifuzaga undi mwana kuri njyewe gusa yifuzaga gukoresha ‘Surrogacy’ kugira ngo twongere tubyarane [Kwishyura undi mugore ngo amutwitire].

 

Mu biganiro byatambutse Zari yavuze ko yifuza kubyarana n’umugabo we mushya Shakib Lutaaya arusha imyaka 12 , gusa Diamond we abinyura hejuru.

 

Amakuru avuga ko aba bombi bari bafite gahunda yo gukoresha Surrogacy mu bihugu bitandukanye birimo ; Uganda , Afurika y’Epfo na Tanzania. Ikinyamakuru The Monitor gitangaza ko umubyeyi ukora akazi ko gutwitira abandi bagore muri Uganda asaba Ibihumbi 10 by’Amadorali ($10,000).

 

Muri Tanzania umubyeyi wemera gutwitira undi asaba hagati y’Ibihumbi 10 na 25 by’Amadorali.Muri Afurika y’Epfo umubyeyi asaba ari hagati y’Ibihumbi 18 na 30 by’amadorali kugira ngo yemere ko mukorana amasezerano yo guterwamo intanga zanyu mwembi.

 

Ikinyamakuru Nairobi News , gitangaza ko zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umugore asaba mugenzi we kumutwitira harimo ; Imyaka , uburwayi, cyangwa ngo umugore akaba atifuza guhura nuburibwe bw’Igise nyamara agakunda abana.

 

Umugore utwitiye mugenzi we yitabwaho mu buryo bwose ndetse agahabwa na gahunda n’abaganga.Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko hari bamwe mu bana bo muri iki gihugu bisanga batwite inda z’abandi bantu kumafaranga make ari nako kurundi ruhande abifuza umwana bishyura ama Miliyoni mu Bitaro.

Advertising

Previous Story

Zuchu yatewe ibuye ari kurubyiniro bituma ahagarika kuririmba igitaraganya

Next Story

Abakobwa gusa : Dore ibintu bishobora gutuma umukunzi wawe yikundira undi mukobwa

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop