Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 30 Nzeri 2023 ,Umuhanzi kazi Zuchu yahagaritse kuririmba nyuma y’aho umufana utazwi yamuteye ibuye ari kurubyiniro mu Mujyi wa Mbeya,muri Tanzania .
Â
Mu mashusho yagiye hanze,uyu mukobwa wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo niyitwa Sukari,agaragara kurubyiniro ari kubyina n’ababyinnyi be,mbere y’uko umugizi wanabi amuteye ibuye.
Â
Ubwo uyu mukobwa yari amaze akanya aririmba, yahagaze gatoya kugirango aganirize abafana.Yahise agira ati”Mbeya mambo(mumeze mute mbeya)?”
Â
Atararangiza iyo nteruro,umwe mubafana yahise amutera ibuye riramufata. Nk’uko amakuru abitangaza, Zuchu yahise ahagarika kuririmba.
Â
Uyu muhanzikazi yaririmbaga mu birori byabanjirije iserukira muco rya Wasafi Mu mujyi wa Mbeya aho igitaramo nyamukuru cyabaye kuwagatandatu ,tariki 30 Nzeri 2023.