Diamond Platnumz yahishuye igihe azahagarikira umuziki n’icyo azaba agiye gukora

31/01/2024 09:55

Umuhanzi ukomeye muri Afurika by’umwihariko , Diamond Platnmz, yatangaje ko mu gihe indirimbo ‘ENJOY’ yakoranye na Juma Jux ikomeje guca uduhigo dutandukanye , yaciweho n’indi ndirimbo muri Afurika azahagarika umuziki akarekeza mu buhinzi.Ibi yabitangaje nyuma y’igihe hari abandi bahanzi bakomeje indirimbo nziza cyakora Diamond Platnumz avuga ko kuva iyi ndirimbo Enjoy yajya hanze ntayindi yari yayicaho agaragaza ko ntayindi izigera iyicaho.

 

Diamond Platnumz akaba nyiri WCB Wasafi yemeje ko Enjoy , ikomeje gukora ibidasanzwe kumbuga Nkoranyambaga by’umwihariko kumbuga zicuruza indirimbo agaragaza uko ihagaze magingo aya.Juma Jux bayifatanyije we , atangaza ko indirimbo ‘Enjoy’ imaze amezi 5 gusa kumbuga zicuruza ibihangano ngo imaze kwandika amateka akomeye muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse ikaba iyambere muri 2023 muri Afurika y’Iburasirazuba.

 

Juma Jux yagize ati:”Enjoy imaze amezi 5 ku isoko ariko imaze guca uduhigo dutandukanye kandi dukomeye kurenza izindi ndirimbo zose zasohotse muri 2023 muri Afurika y’Iburasizuba.Ni indirimbo ikundwa n’ingero zose z’imyaka, haba abakuru , abana n’urubyiruko bose barayikunze.Ni indirimbo itangirwa ubuhamya mu nzego zose no mu bihugu byose.Sinatinya kuvuga ko iyi ndirimbo ariyo ndirimbo izana ubumwe hagati y’ibihugu byacu muri Afurika yo hagati na Afurika y’Iburasirazuba kuko witegereje amashusho yayo wagirango yakorewe muri Tanzania.

 

“Birashimishije kubona abantu bose bishimira iyi ndirimbo yabiciye muri 2023.Njye n’umuvandimwe wanjye , Diamond Platnumz turabashimira cyane.Mwarakoze kugira iyi ndirimbo iya mbere, turabakunda cyane”.Asubiza ubu butumwa Diamond Platnumz yavuze ko yari arambiwe kumva abantu bavuga ko indirimbo zabo arizo zakoze neza muri 2023.Diamond yakomeje avuga ko nibakomeza gukwirakwiza ibinyoma bizatuma ava muri muzika akajya guhinga mu cyaro cy’iwabo i Kigoma.

 

Nubwo Diamond Platnumz yavuze ibi , yasaga n’urimo gusubiza Harmonize wari umaze iminsi avuze ko indirimbo ye ‘Single Again’ ariyo ndirimbo ‘Bongo Flava’ yabaye iya mbere muri 2023.Mu mezi atanu gusa kandi imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 59.

Advertising

Previous Story

Kurangiza vuba ntabwo ari uburwayi nta bwo ukwiriye gufata imiti yabyo ! Menya icyo wakora nonaha ugahita uba uko wifuza

Next Story

The Ben yateye imitoma umugore we karahava

Latest from Imyidagaduro

Go toTop