Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben ] uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , yataye imitoma umugore we Miss Uwicyeza Pamella wagize isabukuru y’amavuko.The Ben anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze , yatomoye umugore mu magambo agaragaza urukundo rukomeye amufitiye ubwuzu no kwishimira ko yageze mu buzima bwe.Muri ubu butumwa The Ben yamwifurije ko umunsi we wagenda neza nk’uko nawe ajya amwifuriza ko uwe wagenda neza.
Mu magambo ye The Ben yagize ati:”Isabukuru nziza y’amavuko gitereko cy’ubuzima bwanjye, umwe utuma umunsi wanjye ucya ukagenda neza kubera urukundo rwe, n’inseko ye.Atuma mba njyewe wanyawe .Uyu ni undi mwaka dusangira ibihe byiza, kandi twubaha ijwi ry’Imana.Umunsi wawe ube mwiza cyane nk’uko ujya wifuza ko uwanjye waba mwiza buri munsi.Rero urabizi , ni wowe utuma ngera mubushorishori muri munsi.Warakoz kubw’urukundo rwawe rudafite icyo rushingiyeho.Uyu mwaka uzakuzanire ibyishimo byinshi ukwiriye kandi birenze.Ndagukunda cyane Mado Uwicyeza Pamella”.The Ben yatomoye Pamella nyuma yo gukorana ubukwe bakemeranya kubana nk’umugore n’umugabo cyakora The Ben ntabwo ari mu Rwanda kuko yamaze kwerekeza muri Rwanda Day izaba tariki 2 na 3 i Washington DC muri Amerika.
