Diamond Platnumz yagiye muri Afurika y’Epfo gusura abana yabyaranye na Zari bamubwira ko ntawe umurusha amafaranga

18/10/2023 12:14

Ubwo Diamond Platnumz yari agiye gufata amashusho y’indirimbo ye, yanyuze muri Afurika y’Epfo kureba abana yabyaranye na Zari Hassan uherutse gukora ubukwe, maze agirana ibihe byiza nabo.Aba bana bagaragaje ko bamwishimiye cyane, bakiniye kubyo yari yitwaje bavuga ko ari umuherwe.

 

 

Mu mashusho Diamond Platnumz yanyujije kuri Konti ye ya Instagram [ Story ], yagaragaje ko afitiye urukundo abana be, umuhungu we Nillah n’umukobwa Priness Tiffah wemeza ari ‘Influencer’  kumbuga nkoranyambaga. Muri aya mashusho , Diamond , agaragaza abana be , bari kumwe nawe , bamuhamagara papa , ubundi bagacishamo bakamuhamagara Diamond ndetse bakanakina n’imirimbi ihenze yambara iyo ari gufata amashusho y’indirimbo.

 

 

Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru, cyanditseko uyu muhanzi Diamond Platnumz, yamaranye igihe n’abana be muri Afurika y’Epfo  na cyane ko nk’uko nawe ubwe yabigaragaje , yageze aho akajyana n’abana be , aho bakinira imikino y’abana ndetse akajya no kubagurira utuntu dutandukanye.Tiffah umukobwa wa Diamon,  yagize ati:”Rero aha niho turi nonaha, Simba ariteguye bihagije”.Uyu mwana yakoze ibi anagaragaza ko amashusho arimo gufata ari kuyafatisha telefone ya se Umubyara [DP].

 

 

Uyu mukobwa yahise yerekera aho Diamond Platnumz yari ari gukorera Make Up, arangije aramubwira ngo “Ntabwo bakwiba amafaranga yawe , kuko ufite abarinzi”.Arangije arenzaho ko Se ari umukire, we na musaza we bafata imbunda zitari izanyazo bifashisha mu mashusho, batangira kurasa bavuga bati:”Simba ariteguye, buri kimwe kimeza neza”.

 

Diamond Platnumz kuri Story ye Instagram yanditse ati:”Ibaze kuba abana banjye bari kunyita Diamond bakanamfasha gutunganya ibisabwa ngo mfate amashusho.Princess na Nillah ndabakunda mwana”. Nillah yahise ati:” Diamond , Diamond ari hano , niwe mukire muri bose, isaha ya hatari , impeta , imikufi , amenyo ya zahabu ,..”.Diamond yamubwiye ko ariko bigomba kugenda, ubundi umwana yirahira se ati”Platnumz, mu mwitegereze.Reba imodoka ye , inkweto ze, noneho iki kiraremereye nizahabu ya nyayo,,..”.

 

 

 

Diamond yemeje ko buri kimwe atunze ari Platnumz, ubundi agaragaza ko yishimanye n’abana be cyane kurenza n’ibindi byose yakoraga na cyane ko byo byahise bisa n’ibigiye kuruhande ubundi akita kubana be akajya yinyabya gake gake,

Advertising

Previous Story

Hazaca uwambaye ! The Ben na Bruce Melody bagiye guhurira kurubyiniro rumwe muri Trace Awards

Next Story

Waruzi ko imibonano mpuzabitsina ikorerwa mu kibuno igira ingaruka mbi ku buzima bwawe ! Dore icyo inzobere zibivugaho

Latest from Imyidagaduro

Go toTop