Hazaca uwambaye ! The Ben na Bruce Melody bagiye guhurira kurubyiniro rumwe muri Trace Awards

18/10/2023 10:58

Nyuma y’igihe bahanganishwa n’itangazamakuru ndetse n’abafana babo, The Ben ubwe yamaze gutangaza ko agiye kwitabira ibitaramo bya Trace Awards [Festival ], nyuma yo guhura n’umuyobozi mukuru wabyo.Ibi biraha amahirwe aba bahanzi bombi na cyane ko na Bruce Melodie arimubazabyitabira ndetse akaba ari no mu bahatana.

 

 

Nyuma yo guhura n’uyu muyobozi wa Trace Awards tariki 15 Ukwakira, Emmy Nsengiyumva Umunyamakuru wa Igihe yaranditse ati:” The Ben yongerewe k’urutonde rw’abazaririmba”. Emmy yakomeje agira ati:” Ni ibiganiro byarangiye ndetse mu masaha make baratangira kumwamamaza nk’umwe mu bazaririmba muri ibi birori, uretse ibyo kuririmba ariko mu biganiro The Ben yagiranye n’umuyobozi wa Trace TV harimo iby’imikoranire irimo no guteza imbere umuziki we.”

 

 

Nyuma y’ibi The Ben yanyuze kumbuga Nkoranyambaga ze avuga ko guhera muri  ‘Weekend’ abakunzi ba Muzika Nyarwanda bakwiriye kumwitega muri Trace Awards kuko nawe azataramana nabo kuva ‘Fesival’ itangiye kugeza irangiye dire ko izamara iminsi, abahanzi bose batumiwe baririmba.

 

 

Bruce Melodie nawe kurundi ruhande , yashyizwe mu bazitabira ibi bitaramo, ibintu bimuha amahirwe yo guhigura umuhigo yahise wo guhura na The Ben , akamukubita agakoni kunda nk’uko we yabyivugiye n’ubwo benshi bemeje ko umuhanzi afata nka mukuru we atari akwiriye kuvuga ko yamukubita agakono.Bruce Melodie ukunda byacitse , ni umwe mu bahanzi bigirira icyizere ku rwego rwo hejuru.

 

 

Kugeza haribazwa imitegurire y’aba bahanzi , bahanganishijwe ndetse na Muyoboke Alexis , usanzwe aharanira inyungu z’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda akaba yaravuze ko yifuza ‘Battle’ hagati ya Bruce Melodie na The Ben, gusa [Tiger B], akabyima amatwi akikomereza ubuzima bwe dore ko adakunda kuvuga amagambo menshi.

 

 

Ibi bihembo bya Trace Awards bihatanyemo abahanzi batandukanye aho mu cyiciro cy’abahanzi bakoze cyane umwaka ushize harimo Bruce Melodie, Kenny Sol , Bwiza , na Chris Eazy. Ikindi cyiciro kibarizwamo Abanyarwanda ni icyiciro cy’abahanzi bahiga abandi muri Afurika y’Iburasirazuba.

 

Muri ibi bihembo, umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba cyane cyane uwo muri Nigeria niwo uyoboye muguhata mu byiciro byinshi dore ko harimo abari guhatana mu byiciro birenze kimwe barimo : Burna Boy, Ayra Starr, Yemi Alade , Davido , Wizkid, Tiwa Save, Fire Boy DML na Rema.

Advertising

Previous Story

Dore amagambo y’ubwenge yavuzwe na Miss Mutesi Jolly

Next Story

Diamond Platnumz yagiye muri Afurika y’Epfo gusura abana yabyaranye na Zari bamubwira ko ntawe umurusha amafaranga

Latest from Imyidagaduro

Go toTop