Waruzi ko imibonano mpuzabitsina ikorerwa mu kibuno igira ingaruka mbi ku buzima bwawe ! Dore icyo inzobere zibivugaho

18/10/2023 12:58

 Iterambere rikomeje kwadukana imico itaravuzweho rumwe na benshi, mu myaka ya cyera mbere yo kuza kwiterambere ibi ntibyahozeho. Imibonano mpuzabitsina ikorerwa mu kibuno nayo ni bimwe mu byadutse. Ese waruzi ko iyo mibonano mpuzabitsina ikorerwa mu kibuno igira ingaruka mbi ku buzima bwawe!? Muri iyi nyandiko twitabaje inzobere ndetse dukomatanya inyandiko zitandukanye mu kubaba amakuru yizewe.

 

 

 

Tubanje kubiseguraho, wowe utaranyurwa n’amagambo ari bukoreshwe muri iyi nyandiko kuko niko ikinyarwanda kimeze kenshi biba bigoye kubona amagambo asa neza wakoresha kugira ngo ibyo uvuga byumvikane. Iyi nyandiko kandi ntiyateguwe mu buryo bwo guhutaza imyumvire n’imyemerere n’imikorere y’umuntu runaka, ahubwo yakozwe mu buryo bwo kwigisha.

 

 

Imibonano mpuzabitsina ikorerwa mu kibuno ni bimwe mu byadutse muri iyi myaka. Inzobere zivuga ko iyi mibonano mpuzabitsina nako ubwo sinzi niba twakomeza kuvuga ko ari mpuzabitsina kuko nta bitsina bihuzwa. Ibyo bishobora gukorwa n’abagabo babiri aribyo byitwa kuryamana bahuje ibitsina cyangwa se ubutinganyi. Si ibyo gusa hagati y’umugabo n’umugore Kandi Hari ubwo nabo babikora, birumvikana ko umugore ariwe babikora ndetse ngo bikorwa mu buryo bwo kuvumbura ishimishamubiri rishya hagati yabo.

 

 

 

Gukora imibonano mpuzabitsina ikorerwa mu kibuno ese birizewe!? Ese wari ubizi ko bibaho!?  Ese ni izihe ngaruka bigira kubuzima bw’abantu!? Ushobora kuba nawe wibaza ibyo bibazo. Ubwo buryo bwo gukorera imibonano mpuzabitsina ikorerwa mu kibuno ni uburyo bushya buzwi ndetse bwemewe kuburyo ngo Ari uburyo bwo kuryamana nk’ubundi. Gusa ubu buryo buzana n’ingaruka mbi cyane ku buzima bwabo babikora nubwo hari abatabiha agaciro.

 

 

 

Imibonano mpuzabitsina ikorerwa mu kibuno, birumvikana ko ahantu ikorerwa atari ahantu hagenewe gukorerwa icyo gikorwa. Bivugwa ko abenshi babikora bitabaza imiti imwe nimwe bashyira mu kibuno bityo kugira ngo igikorwa kirusheho kugenda neza. Ibyo byose bifasha rero bishobora gutera indwara harimo infection ishobora kuvamo canseri yo mu kibuno. Ka turebe izindi ngaruka ushobora guhura nazo mu gukora imibonano mpuzabitsina ikorerwa mu kibuno idakungiye.

 

 

 

Nk’uko twabivuze ruguru, mu kibuno si umwanya wagenewe gukoresha mu mibonano mpuzabitsina, ni umwanya wagenewe gucamo imyanda. Ariko igitsina gore cyo mubyo cyagenewe gukora n’imibonano mpuzabitsina irimo bityo kiremye mu buryo gishobora gukwenduka kikakira ingano y’igitsina gabo. Mu gihe iyo mibonano mpuzabitsina ikorewe mu kibuno rero, gishobora kwaguka bityo cyangwa gucika bityo bikagora ingaruka zikomeye cyane ku buzima bwawe.

 

 

 

Gukora imibonano mpuzabitsina ikorerwa mu kibuno idakungiye kandi n’ubundi nkahandi hose bishobora gutuma wandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo nko kwandura Virusi itera SIDA ariyo HIV. Inzobere zikaba zivuga ko SIDA yanduriye mu kibuno Iba ihambaye cyane ishobora kuba ifite ubukana bwinshi kurusha izindi. Ngira ngo murabizi ko SIDA zitandukanye, Hari igera mu muntu igahita imwica, indi igatuza mu gihe afata imiti neza mbese biba bitandukanye.

 

 

Ikindi gukora imibonano mpuzabitsina ikorerwa mu kibuno bishobora gutuma uhora uribwa mu kibuno buri gihe ndetse cyangwa ukajya uhora uva amaraso mu kibuno cyane ko ikibuno kiba cyakoreshejwe imirimo kitagenewe gukora. Ni ngombwa ko muhitamo neza uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyane mureba ku ngaruka bishobora kugira ku buzima bwanyu. Iterambere ni ryiza ariko burya iterambere rizana n’ingaruka nyinshi kandi Hari ningaruka mbi.

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: Healthsite.com

 

 

 

 

 

 

Advertising

Previous Story

Diamond Platnumz yagiye muri Afurika y’Epfo gusura abana yabyaranye na Zari bamubwira ko ntawe umurusha amafaranga

Next Story

Ni ryari uzamenya ko umugore wawe ashaka ko mutera akabariro ? Bigenda gute kugira ngo abishake ! Dore icyo inzobere zibivugaho

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza bidasanzwe byo kurya inanasi

Inanasi ni urubuto ruzwi cyane ku isi yose kubera uburyohe bwayo ndetse n’akamaro k’ubuzima ifite. Uru rubuto rukomoka mu muryango w’ibinyomoro (Bromeliaceae) kandi rwamenyekanye

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop