Diamond Platnumz yaciye mu rihumye Bruce Melodie amwambura Grammy Awards

27/07/2024 14:23

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika. Ni umuhanzi ufite byinshi byakabaye isomo kuri muzika ya Afurika no ku Isi muri rusange. Kugeza ubu benshi bemeza ko yamaze kwambura Bruce Melodie Grammy Awards binyuze muri iyi ndirimbo Komasava yasubiranyemo na Jason Derulo.

Indirimbo nshyashya ya Diamond, Chley na Kalil Harrison imaze amezi abiri igiye hanze kuko yasohotse mu Kamena tariki 3 uyu mwaka. Iyi ndirimbo igisohoka yarakunzwe cyane ku buryo kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 4 zirenga.

Nyuma y’aho gato Diamond Platnumz, Khalil Harrison na Chley bakomeje gusubiramo iyi ndirimbo mu bitaramo bitandukanye , kugeza ubwo batunguye abakunzi babo bagakorana na Jason Derulo mu ibanga rikomeye bikagera n’aho bashyira hanze iyo basubiranyemo ( Remix) isa n’itunguranye.

Ubwo twakoraga iyi nkuru , iyi ndirimbo ( Remix) yari imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 2,248,473 mu gihe cy’iminsi ibiri gusa. Nyuma y’aba bari bamaze kuyireba harenzeho ibitekerezo by’abangana n’ibihumbi 19 n’abayikunze bangana n’ibibumbi 140.

Iyi ndirimbo ni yo ya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba irebwe ku muvuduko uri hejuru cyane ugereranyije n’izindi. Iyi ndirimbo yitezweho guca uduhigo dutandukanye turimo ; Kuba indirimbo yarebwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, iyi ndirimbo ishobora guca agahigo ka ‘Calm Down ya Rema’ imaze kurebwa n’barenga Miliyoni 600 kuri YouTube mu gihe cy’imyaka ibiri gusa ndetse akaba ariyo yarebwe cyane muri Afurika.

KUKI DIAMOND PLATINUMZ ASHOBORA KUBA YATWAYE GRAMMY AWARDS

Kuri YouTube indirimbo yarebwe cyane hagati ya Bruce Melodie na Diamond Platnumz ni iya Diamond Platnumz kuko Yope yasubiranyemo na Inoss’b yarebwe n’abarenga Miliyoni 232 mu gihe iya Bruce Melodie yise Katerina yarebwe na Miliyoni 13 gusa.

Ibi birakura Diamond Platnumz mu ihiganwa na Bruce Melodie bimuhuze na Rema kuko kugeza ubu ari nawe uyoboye muri Afurika, aho yarenze na bagenzi be bo muri Nigeria barimo ;Burna Boy, Davido , Wizkid (StarBoy) n’abandi.

Nyuma yo gukora indirimbo na Shaggy Bruce Melodie yavuzwe mu binyamakuru byo ku Isi ndetse aririmba no mu gitaramo gikomeye cyateguye na iHeartRadio (Media).Kuva uwo munsi Bruce yahise atekereza kwagura umuziki we ndetse asatira n’amasoko yo hanze. Ibi byatumye benshi batekereza ko uyu muhanzi arimo gushaka Grammy Awards Africa byavuzwe ko ishobora kuzabera mu Rwanda abihamisha ‘Sowe’ iri mu rurimi rw’Icyongereza gusa.

Nyuma y’uko kuvugwa Diamond Platnumz nawe yabaye nk’ushaka kuzimya Bruce Melodie ahita ashyira hanze ‘Komasava’ yamaze guca agahigo muri Afurika. Kugeza ubu haribazwa niba irabasha gukura Rema ku ntebe Diamond Platnumz akaba ashimangiye ko ntaho ahuriye na Davido , Wizkid , Burna Boy n’abandi ubundi bagasigara bamurusha gukorana n’abahanzi bakomeye na Grammy Awards atarashyirwamo.

Haba muri Afurika yose Diamond Platnumz ari mubahanzi bafite indirimbo zakunzwe cyane ku rwego rwiza dore ko Davido Wizkid na Burna Boy bose bamurusha imibare mike cyane.

Diamond Platnumz yagiye ahemberwa kuzamura umuziki wa Tanzania incuro nyinshi dore ko yakoranye na Rick Ross, Neyo n’abandi. Chris Brown nawe aherutse kugaragara mu mashusho arimo kuririmba iyi ndirimbo Komasava.

Kugeza ubu Bruce Melodie arasabwa gushaka uko yakorana indirimbo n’abahanzi bakomeye muri Amerika , akanakomeza kwita cyane ku rurimi rw’Icyongereza , Igishwahili n’Igifaransa.

Wowe urabyumva ute ? Siga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru. Manuka hepfo gato.

Previous Story

Bamunezerewe ! Celine Dion yongeye kuririmbira abakunzi

Next Story

Menya indwara y’ubushita bw’inkende n’uko wayirinda.

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop