Diamond Platnumz ntazi umubare w’abana afite

23/10/2023 15:57

Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Kwangwaru’ n’izindi , yavuze ko umubare w’abana afite nawe atawuzi kugeza ubu yemeza ko hari n’abagabo barera abana be kubera ko ba nyina batigeze bifuza kwisenyera.

 

Ubusanzwe Diamond Platnumz abarirwa abana 4 yabyaye kuri Zari Hassan, Wema Sepetu na Tanasha Donna.Ubwo yakoraga ikiganiro kuri ‘Young , Famous And Africa Reality Show’ yemeje ko ari se w’abana benshi nawe atazi umubare cyakora avuga ko akekeranya.

 

Diamond avuga ko hari abana 6 aziko afite ndetse n’inshuti ze zahafi zemeza ko ashobora kuba afite abana 6 gusa we agaragaza ko barenze.Ubwo yari iki kiganiro yavuze ko ari se w’abana benshi n’ubwo abo babyaranye na Zari, Hamissa na Tanasha Donna aribo bazwi.

 

Diamond Platnumz ati:” Mfite abana bane [ 4 ], ahari 5 , cyangwa ahari 6″.

 

Yakomeje agira ati:” Mu mezi 2 ashize mama yarambwiye ngo yahuye na runaka , nanjye mubwira ko muzi, arangije arambwira ngo uwo mugore amfitiye umwana , ariko ngo ntabwo ashaka kubimbwira kuko afite umugabo kandi ngo uwo mugabo azi ko uwo mwana ari uwe. Uwo mwana wanjye afite imyaka 10 y’amavuko”.

 

N’ubwo uyu muhanzi avuga ko ari ‘Single’ nyamara ntabwo yamara umwana nta nkuru y’umugore cyangwa umwana imuvuzweho.

 

Mu magambo ye yagize ati:” Rimwe na rimwe umugore hari ubwo ampa iryo joro gusa [ One night Stand ] , erega biba bigoye. – Father Abraham

 

Muri 2022 ubwo yaganiraga na WASAFI MEDIA , [ Wasafi Fm ]. Diamond yemeje ko afite undi mwana avuga ati:” Hari undi mwana wanjye twahuye ngereranyije afite nk’imyaka 4. Ibibintu birakomeza bikaba gutya , rero abantu bakwiriye kwitonda mu gihe bigeze ku mwana kuko urebye nabi , ushobora kubura abana bawe”.

 

Diamond kandi yemeza ko hari umwana afite muri Mwanza ariko ngo ntabwo yari yahura nawe arongera avuga ko hari undi mwana w’umukobwa afite ariko nyina yanze ko bahura Kubera ko ari mu rukundo rumeze neza.Ati:” Umunsi umwe tuzahura kuko na mama wanjye yemeye ko ari umwana wanjye . Mama wanjye yarababonye kandi yambwiye ko ari abanjye kuko ntajya abeshya”.

 

Advertising

Previous Story

Akunda umuziki ! Byinshi wamenya kuri Selema Masekela wahoze ari umukunzi w’umuherwekazi Lupita Nyong’o

Next Story

Apôtre Yongwe yahakanye icyaha cy’ubutekamutwe aregwa avuga ko bamurekuye yakebura n’abandi bapasiteri baka amaturo

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop