Akunda umuziki ! Byinshi wamenya kuri Selema Masekela wahoze ari umukunzi w’umuherwekazi Lupita Nyong’o

23/10/2023 08:13

Urukundo rwa Selema Masekela rwashyizwe ahagaragara n’abanyiri ubwite mu 2022.Aba bombi bavuze ko bakundana cyane gusa mu minsi yatambutse nk’uko twabibagejejeho, Lupita Nyong’o yavuze ko adashoboye gukomeza kubana n’uwo atacyizera, ahita arangiza urukundo rwe.

 

Selema Masekela ni umugabo w’imyaka 52 wavukiye muri Los Angeles [L.A], yabyawe na se wo muri Afurika y’Epfo witwa Hugh Masekela , icyamamare munjyana ya Jazz ndetse na nyina wo muri Haiti.Selema Masekela , ni umuvandimwe wa Nathan Gonzalez gusa bavukana k’umubyeyi umwe.Ubwo Masekela yari akiri umusore muto , yagaragaje urukundo rw’umuziki , nk’impano akomora kuri se umubyara na cyane ko nawe akunda cyane umuziki wo munjyana ya Jazz nk’uko twabigarutseho.

 

Uyu mugabo yakoze Band ye ayita Alekesam, ibi abikora nyuma ya Filime Documentaire yakoze kumuziki we n’uwa se umubyara agaragaza aho bahuriye mugukunda umuziki ndetse iza kwerekanwa muri Festival yitwa Tribeca Film Festival yabaye muri 2012.

 

 

Iyi band y’uyu mugabo yakoze amateka akomeye mu busore we ndetse yubaka izina i Burayi ndetse akorana n’abahanzi n’amazu akomeye cyane muri muzika.

Umuziki we no gukunda kuririmba byaje kuzamo agatotsi mu 1992 aho yari agiye kwimenyereza akazi mu kigo cyitwa Transworld Publication muri uwo mwaka 1992 ndetse mu mwaka wa 2003 na 2004 kuzamura  aba umunyamakuru w’imikino wasesenguraga cyane imikino ya NBA.

 

 

Masekela , yaje kuyobora ikiganiro cyitwa ‘The Daily 10’, cyacishwaga kuri E!News ikinyamakuru cyo muri Amerika , kugeza muri 2010 ubwo yahagarikaga amasezerano.

 

Yamaze imyaka 13 ayobora imikino ya X Games na Winter X Games.

 

Yagiye agaragara mu bikorwa byo gufasha no kwishyira hamwe , dore ko ari umuyobozi wa Stoked Monitoring,ikigo cyita kurubyiruko ariko cyane cyane mu mikino.Uyu kandi ni umujyanama wa Lunchbox ikigo gifasha mu gutanga amafunguro kubanyeshuri mu Mujyi wa L.A.

 

Masekela, yakinnye muri filime zitandukanye, aho muri 2015 yagaragaye muri filime yitwa ‘Point Break’, akongera kugaragara muyindi yitwa ‘Uncle Drew’.Muri 2020 nabwo hari filime y’uruhererekane yagaragayemo.

 

 

We na Lupita ntabwo bigeze bamara umwaka mu rukundo, ndetse Lupita ashyira hanze ubutumwa bugaragaza ko yababajwe mu rukundo.

Advertising

Previous Story

Bwambere Ndimbati na Fridaus bicaranye baraganira nyuma y’imyaka ibiri badacana uwaka

Next Story

Diamond Platnumz ntazi umubare w’abana afite

Latest from Imyidagaduro

Go toTop