Diamond Platnumz na Zuchu bongeye gusomanira muruhame batera urujijo abakunzi babo bari baziko batandukanye

by
09/10/2023 08:53

Amakuru yo gutandukana kwaba bombi kwahakanwe nabo batavuze nyuma yo gusomana bigatinda ubwo bari imbere y’imbaga y’abafana.

 

Diamond Platnumz na Sukari Super Star [Zuchu], bashyize murujijo abafana babo nyuma yo kubabona bari gusomana bigatinda.Ibi byabaye mbere y’igitaramo Diamond yakoreye ahitwa Iringa muri Tanzania ku wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023 ,basomana mbere y’uko bahurira kurubyiniro ku ya 07 Ukwakira ku munsi wo ku wa Gatandatu.

 

Ubwo yari kurubyiniro amaze gukata kake [Cake], Diamond Platnumz yahamagaye Zuchu kurubyiniro arangije amuhereza agace gato ka Cake akamuhera mukanwa afatiraho aramusoma biratinda.

 

Urukundo rwa Diamond na Zuchu rwari rwashyizwe kumusozo na Zuchu nyuma yo kubona uburyo Tanasha Donna yitabwagaho nawe agashinjwa kwikurura kuri uyu muryango wa Diamond Platinumz byumwihariko kuri Mama Dangote nyina wa Diamond.

 

Aha nibwo Zuchu yahise agira ati:” He is not my husband”. Bishatse kuvuga ngo “Ntabwo ari umugabo wanjye”. Akomeza ati:” Afite uburenganzira bwo gukora ibyo ashaka”. Icyatumye bibaza ko ntarukundo ruhari, ni uburyo Zuchu wamamaye mu ndirimbo zitandukanye yagize ati:” Nahoze ndi njye nyine Igihe cyose”.

 

Ibi n’ubwo byizewe nku kuri , ibyo bakoreye mu ruhame nabyo byatumye bakomeza kwivazwaho.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Abagore ni intwari ! Menya impamvu umugore adakwiriye guhangayikishwa nuko inda ye imeze nyuma yo kwibaruka

Next Story

Imyaka 10 ishobora gushira ntawumvise isasu ! Abanyarwanda baremeza ko u Rwanda rufite umutekano usesuye

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop