Imyaka 10 ishobora gushira ntawumvise isasu ! Abanyarwanda baremeza ko u Rwanda rufite umutekano usesuye

10/09/23 9:1 AM
by
1 min read

Abanyarwanda batuye hirya no hino mu gihugu bemeranya n’abagize inzego z’umutekano ko u Rwanda rufite umutekano usesuye ndetse bikanemezwa n’abaruhungiyemo kubera umutekano muke mu bihugu byabo.

 

Benshi bemeza ko mu Rwanda ushobora kugenda kumanywa na nijoro nta nkomyi kubera umutekano gifite nk’uko byemezwa n’abanyarwanda ubwabo ndetse n’abaruhungiyemo bahunze umutekano muke mu bihugu byabo.

 

Col. Jeannot Ruhunga Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB atanga urugero rw’uko imyaka ishobora kuba 10 ntawumvise isasu.

 

Imibare ya Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu Gihugu yerekana ko 93% by’ubyaha byagaragaye hagati ya Mutarama na Kamena 2023 byari ibyaha bito bito birimo n’ubujura bukurikiranwa.

 

 

Crime Index Report ya 2023, ishyira u Rwanda ku mwanya wa Mbere muri Afurika mu bihugu bike bikorerwamo ibyaha bike ndetse na Globel Peace Index ikarushyira mu bihugu bitekanye muri Afurika.

Isoko: RBA

Go toTop