Sunday, May 5
Shadow

Umugabo wa Zari Hassan yahukanye

Umwe mu bagore bakunzwe hano muri Afurika ndetse akaba umugore utunze agatubutse bikomeje guhwihwiswa ko umugabo we Shakib Lutaaya ashobora kuba yamaze kwahukana.

Ni nyuma Yuko uyu mugore agaragaye mu mashusho ari kumwe na Diamond Platinumz bahoze bakundana ndetse bakaba barabyaranye abana babiri, amashusho ataravuzweho rumwe na benshi bibaza ibijya mbere hagati yabo bombi.

Ibyo bishoboka ko byabaye imbarutso yo gushwana k’uyu musore Shakib Lutaaya n’uyu mugore we Zari Hassan kuko uyu musore bivugwa ko ashobora kuba yarafuhiye umugore we kugera aho urukundo rwabo rushobora kuba ruri mu marembera.

Nyuma yayo mashusho ya Zari Hassan na Diamond Platinumz, umugabo we Shakib Lutaaya nawe hahise hakwirakwira amashusho ye arikumwe n’umukobwa mwiza cyane bari mu munyenga wurukundo usanzwe ari umu Dj witwa Alisha ufite inkomoko mu Rwanda ariko ukorera mu gihugu cya Uganda.

Icyakora nyuma yibyo byose abanti benshi batangiye guhamya ko uyu musore Shakib Lutaaya atameranye neza n’umugore we Zari Hassan ndetse byari ibintu bigaragarira buri wese ko uyu musore ashobora kuba arembejwe n’ifuhe yatewe n’umugore we ndetse n’uwahoze ari umugabo we Diamond Platinumz.

Nyuma yibyo byose rero amakuru akomeje kuvuga ko uyu musore Shakib Lutaaya yamaze kwahukana agasubira mu gihugu cya Uganda ndetsee ko yaba yabitewe nuko uyu mugore we Zari Hassan yamaranye igihe n’uwahoze ari umugabo we Diamond Platinumz.

Icyakora abo bombi yaba Zari Hassan cyangwa Shakib Lutaaya ntanumwe uragira icyo avuga ku gutandukana kwabo, ariko birahwihwiswa ko uyu musore yamaze kwahukana.