Monday, May 6
Shadow

Diamond Platinumz yasabye imbabazi Zuchu

Diamond Platinumz yamaze gufungura umutwe maze yiyemeza gusaba imbabazi Zuchu nyuma Yuko uyu muhanzikazi yari yakatiye uyu Diamond Platinumz.Ni nyuma Yuko uyu Mukobwa anyujije ubutumwa ku rubuga rwa Instagram avuga ko we n’umuhanzi Diamond Platinumz batakiri kumwe batandukanye ndetse ko icyo babuze mu rukundo rwabo ari ukubahana.

Ibyo Diamond Platinumz akibibona yahise asaba abafana be n’umuryango we kumuba hafi ndetse bakanamusengera kugira ngo abashe kunyura muri ibyo bihe yari yashwanye n’umukunzi we bari bamaranye igihe bari mu rukundo ariko bombi babihakana bivuye inyuma.

Nibwo umwe mu banyamuryango b’uyu musore, yamugiriye inama maze amubwira ko akwiye kujya gusaba imbabazi uyu muhanzikazi Zuchu. Diamond Platinumz nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yahise avuga ko agiye kujya kureba uyu muhanzikazi Zuchu maze akamusaba imbabazi.

Mu gitaramo cyabereye muri Zanzibar nibwo uyu mugabo Diamond Platinumz yafashe rutema ikirere maze yerekeza aho Zanzibar mu gitaramo cyuyu muhanzikazi Zuchu maze aratungurana arapfukama imbere yuyu mukobwa ndetsee nimbere yabafana bose bareba.

Uyu mukobwa kwihangana byamunaniye maze amarira azenga mu maso. Icyakora abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje guhamya ko gushwana kwabo bombi bishobora kuba byari amabesho kubera kuntu bagaragaye mu gitaramo.

Nyuma yicyo gitaramo cyabereye muri Zanzibar Kandi Diamond Platinumz ndetse na Zuchu bagaragaye mu bwato bari kumwe bishimye baryohewe n’urukundo dore ko bari bafatanye umwe ataremura undi.