Kizz Daniel yavuze ko amaze kuryamana n’abagore 64

26/02/2024 13:49

Kimwe mu bintu uzasanga abahanzi benshi bavugwaho no gusambana bizamo ariko bitavuze ko abahanzi Bose bishora mu busambanyi nk’uko abafana benshi hirya no hino bakunda kubibashinja rimwe n’arimwe bamwe bagafatwa nabikora cyangwa nabo ubwabo bakabyivugira.

Umwe mu bahanzi batunze agatubutse mu gihugu cya Nigeria, ndetse uri mu bahanzi bakomeye cyane hano muri Africa witwa Daniel Anidugbe wamamaye nka Kizz Daniel akomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga nyuma yo kuvuga ko amaze kuryamana n’abagore 64.

Ni mu kiganiro yakoreye ku rubuga rwe rwa X rwahoze Ari Twitter aho umwe mu bafana be yamubajije umubare wabagore amaze kuryamana nabo maze uyu muhanzi adaciye ku ruhande avuga ko amaze kuryamana n’abagore 64.

Sibyo Gusa kuko abafana be bamubajije ibibazo byinshi kuko uyu muhanzi yari yiyemeje gusubiza ibyo bibazo byose, undi wamubajije inama ikomeye yagiriwe mu buzima, yavuze ko inama ikomeye yagiriwe mu buzima bwe ari Tinya umugore cyangwa Tinya abagore, abakobwa cyangwa igitsina gore muri rusange.

Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi bigaruriye abafana benshi muri 2022 nyuma yo gusohora indirimbo Buga igakundwa ku rwego mpuzamahanga. Aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “twe twe” yakoranye muhanzi Davido nawe uri mu bahanzi bakunzwe ku isi.

Advertising

Previous Story

Umugabo wa Zari Hassan yahukanye

Next Story

Diamond Platinumz yasabye imbabazi Zuchu

Latest from Imyidagaduro

Go toTop