Davido, umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeats, aratangaza ko azizihiza isabukuru y’imyaka 32 atanga inkunga y’amafaranga angana na miliyoni 300 z’amanyayira (asaga miliyoni 246,554,777 mu mafaranga y’u Rwanda), azatanga mu bigo by’imfubyi muri Nigeria. Ibi byatangajwe n’umuhanzi ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Mbere, tariki 18 Ugushyingo 2024.
Davido yavuze ko ubu bufasha azabutanga nk’uko yabikoze mu myaka yashize, aho mu 2021, 2022, ndetse no mu 2023, yari yaratanze amafaranga angana na miliyoni 250 z’amanyayira, mu rwego rwo gufasha imfubyi. Ati: “Ku isabukuru yanjye y’amavuko y’uyu mwaka, niteguye gutanga N300m mu bigo by’imfubyi nk’uko bisanzwe, ndetse andi akazashyirwa muri gahunda zirwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.”
Uyu muhanzi kandi yemeje ko azakomeza gushyigikira gahunda zirwanya ibiyobyabwenge no gufasha urubyiruko, by’umwihariko mu mwaka wa 2024, agashyira imbere gukora ibikorwa byiza byabera umugisha benshi.
By’umwihariko, muri Kamena 2024, Davido yashinze urugo n’umugore we Chioma, ibintu avuga ko byamuhaye umugisha mu buzima bwe, bityo akomeza kubikora kugira ngo yunganire abandi.