Advertising

Cristiano Ronaldo yakuye ku ntebe Mr Beast ! Byinshi ku duhigo yamwambuye

22/08/2024 07:28

Nyuma gato yo kwamamara kuri YouTube, amateka yusubiye. Niba ushaka kumenya uduhigo Cristiano Ronaldo yambuye Mr Beast ukurikirwa cyane ku Isi manuka hasi ukomeze usome iyi nkuru.

UR. Cristiano Ronaldo ni YouTube yakoze amateka nka YouTube Channel ya mbere ku Isi yagize umubare munini w’abakoze Subscribe ku munsi umwe kuko yagize abarenga Miliyoni 10 ariko umubare fatizo ukaba Miliyoni 4 yakubye inshuro nyinshi Mr Beast wari ufite ako gahigo.Byafashe iminsi 132 Mr Beast kugira ngo yuzuze Miliyoni 10 ariko Cristiano Ronaldo byamufashe umunsi umwe gusa.

YouTube Channel ya CR7 yaciye agahigo nka YouTube Channel ya mbere mu mateka yujuje Million Subs mu gihe cy’isaha imwe.

Channel yabonye Subscribers benshi mu munsi umwe , aho yagize abarenga Miliyoni 10.

YouTube Channel yarebwe cyane mu isegonda, mu munota no mu isaha.

Itoti Clinton ati:”Hari abantu bamwe bavukiye kuyobora abandi. Cristiano Ronaldo ntabwo asanzwe ubanza nawe ari gutyo yavutse. Kugira bariya bantu si ibya buri wese”.

Tariki 2 Kamena 2024, Mr Beast yagize Subscribers 2,246,964 mu gihe cy’umunsi umwe , mu gihe Cristiano Ronaldo zarenze Miliyoni 10.

James Stephen “Jimmy Donaldson” uzwi nka Mr Beast , ni umusore w’imyaka 27 y’amavuko. Ni Umunyamerika wihebeye ikoranabuhanga by’umwihariko Murandasi ndetse akaba n’umucuruzi. Uretse kuri YouTube ayoboye, Mr Beast ni uwa Gatatu ku Isi mu bakurikirwa cyane kuri TikTok aho afite abarenga Miliyoni 103 kuri Instagram akagira abarenga Miliyoni 60 naho kuri Twitter akagira Miliyoni 30.9.

Amashusho ye akoze mu buryo bwa gihanga yatumye ahabwa ibihembo bitandukanye na YouTube Inc , birimo ; Icyo yahawe muri 2016 cyo kuzuza ibihumbi 100.
2017 Miliyoni ahabwa icyo kuzuza Miliyoni 10, 2021 ahabwa icyo kuzuza Miliyoni 50, naho 2023 ahabwa icyo kuzuza Miliyoni 100 subscribers.

YouTube ikomeje gukiza bamwe abandi ikabananira yashinzwe muri 2005 na Steve Chen, Chad Hurley na Jawed Karim. Aba bari abakozi ba PayPal bahitamo gutangira kwikorera no kuyishinga. Kompanyi yitwa Google LLC niyo yaje kugura YouTube, kugeza ubu ni umutungo wayo, iyigura nyuma y’umwaka umwe nayo ivutse.

Google yahise ishyiraho ikizwi nka Google Adsense nk’inzira inyuzamo abashaka kwamamaza ndetse akaba ari naho inyura ihemba abayikoresha “Content Creators”.

Kuva mu Kwezi kwa Mutarama 2024 , YouTube ikoreshwa n’abantu barenga Miliyari 2.7 aho byibura usuye uru rubuga wese amaraho iminota itari munsi ya 15.

Previous Story

Amashusho yabanje guca kuri YouTube Channel ya CR7 akamufasha gutumbagira vuba

Next Story

East African Promoters yavuze ko bikiri gutekerezwa uko abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazajya bajya muri Iwacu Muzika Festival

Latest from Imyidagaduro

Go toTop