Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye NBA ( National Basketball Association ) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusesa amasezerano ifitanye n’u Rwanda bitwaje ko ari rwo rubateza ibibazo bafite kugeza ubu.
Ibi bibaye nyuma y’aho Congo isabiye andi makipe akorana n’u Rwanda arimo ; Bayern Munich, Arsenal na PSG gusoza amasezerano yo kwamamaza VISIT Rwanda ariko bagaterwa utwatsi.
Mu nyandiko isaba NBA guhagarika amasezerano, yasinyweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Gongo , Therese Kayikwamba Wagner, hagaragaramo ko yasabye NBA kudakomeza gukorana na ‘BAL’ ( Basketball Africa League ) n’ibindi bigo byo mu Rwanda nka Visit Rwanda na RwandaAir.
Ati:”Mu kwiyemeza gukomeza gukorana n’Igihugu gikomeje ubugizi bwa nabi , NBA iba itakaza icyizere cyayo n’indangagaciro zayo. Nasabye ko NBA ireba niba gukorana n’u Rwanda ku marushanwa ( League) yagezwa ku bashinzwe Ubutabera mu guharanira Uburenganzira bwa muntu”.
Yakomeje agira ati:”NBA ikwiriye guhagarika amasezerano y’ayo n’u Rwanda”.
Congo ishinja u Rwanda kugira uruhare mu pfu z’abantu 3.000 bazize intambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe u Rwanda ruvuga ko ntaho ruhuriye nabyo.